00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Basigaye bihaza mu biribwa babikesha gahunda ya Girinka

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 November 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke borojwe binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bavuga ko byabafashije kwihaza mu biribwa, kuko basigaye bahinga bakeza mu gihe mbere bezaga intica ntikize kubera kubura ifumbire.

Girinka ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu 2006, mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene.

Umuryango worojwe binyuze muri iyi gahunda uba ufite inshingano eshatu zirimo kwiteza imbere, kutazimya igicaniro no kwitura kugira ngo iyi gahunda ikomeze igere kuri benshi.

Nyirambonwa Immacullee wo mu Kagari ka Kigoya Umurenge wa Kanjongo, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu ishize ari bwo yahawe inka muri gahunda ya Girinka. Ni ubwa mbere yari atunze inka mu myaka 35 amaze ashinze urugo.

Ati “Mbere nta fumbire nabonaga n’imboga aho naziteraga ntabwo zazaga ariko aho mboneye inka, nanyoye amata, n’abana banjye bagira imirire myiza, imboga ndatera ziraza”.

Uyu mubyeyi avuga ko atarahabwa inka muri gahunda ya Girinka yezaga ibilo 20 by’ibishyimbo, ariko ubu yeza ibilo 70 cyangwa 80. Ibigori yezaga ibilo 50 ariko ubu ngo asigaye yeza ibilo 200.

Ati “Ntarahabwa inka nari mfite udutsina duke dusa nabi. Nengaga ijerekani imwe ariko ubu nsigaye nenga amajerekani atatu. Igitoki cyabaga ari uduseri tubiri ariko ubu insina isigaye yera igitoki cy’amaseri arindwi kuzamura”.

Munyankindi Sylvestre wo mu Mudugudu wa Kajumiro, Akagari ka Kigarama Umurenge wa Kanjongo, mu myaka ine ishize nibwo yorojwe inka muri gahunda ya Girinka. Uyu mugabo wari umaze imyaka 31 ashinze urugo avuga ko iyi myaka yose yari ayimaze nta nka agira.

Ati “Inzara yari igiye no kunyica rwose. Nagiraga akarima kadafumbirwa, ariko aho bampereye inka, narafumbiye imyaka iraza ahantu nezaga indobo y’ibishyimbo y’ibilo 12 ubu ndi kujya mpeza indobo eshanu. Nezaga utugori two kurya nk’ibilo bitanu ariko ubu nsigaye neza ibilo 150 by’ibigori”.

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bihagije mu biribwa babikesha inka bahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda bashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatekereje gushyiraho iyi gahunda, bakavuga ko nyuma yo kubona ibyiza byayo batabyikubiye ko ahubwo bituye kugira ngo ibi byiza byayo bigere no ku bandi.

Imibare y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke igaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira imaze kugera ku miryango 9,816. Uyu mwaka akarere karateganya koroza imiryango mishya 442.

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke borojwe muri gahunda ya Girinka bavuga ko inka borojwe zabafashijwe kwihaza mu biribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .