Ni ihene bahawe n’Umuryango Compassion International ubinyujije mu itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe. Zizagabanywa abaturage 7383 babarizwa mu miryango 250.
Imibare igaragaza ko mu karere ka Nyamasheke, abaturage batunze amatungo bakiri bacye cyane bityo ko kuba hari abahawe ihene ngo bizafasha mu kongera umubare w’amatungo abarizwa muri ako Karere ari nako binabafasha kwikura mu bukene.
Bamwe mu bahawe izi hene bavuze ko zizabafasha kubona ifumbire kandi mu gihe zizabyara bakaba biteguye koroza bagenzi babo.
Nyiravuganeza Josephine uri mu borojwe yavuze ko ihene yahawe izamufasha kwikura mu bukene cyane ko yari abayeho nta tungo agira.
Ati “Ihene igiye kunkura mu bukene kuko nta tungo na rimwe nari mfite, ubwo ndashima Imana ko ngiye kuyorora neza ikampa ifumbire, yabyara nkanoroza bagenzi banjye kandi nkanagurisha maze bikamfasha kubona bimwe na bimwe mu bidutunga mu muryango.”
Akamaro k’aya matungo Nyiravuganeza agahuriyeho na Ndikubwimana Charles wavuze ko yari asanzwe abayeho ubuzima bwo kuragirira abandi.
Ati “Nanjye naragiriraga abandi, nzajya njyana ifumbire y’imborera ku bihingwa byanjye birimo n’icyayi, ntekereza ko mu minsi mi iraba ibyaye kuko yimye ku buryo nzoroza bagenzi banjye kandi nanakomeze nzamure umubare w’izindi norora.”
Buri hene imwe muri izi ifite agaciro ka 40 000Frw, zose hamwe zikagira agaciro ka miliyoni 10 Frw.
Ngabonziza Benoît, uhagarariye Itorero rya UEBR Paruwasi ya Gatebe yasabye abaturage gufata neza ihene bahawe kuzifata neza kugira ngo bazaziturire n’abandi mu rwego rwo kuzamurana.
Ati “Abo twahaye izi hene turifuza ko bazorora zikababera umugisha kuko mu masezerano dufitanye harimo ko bazaziturira abandi badafite ubushobozi kugira ngo dushyigikirane mu kuzamurana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel kavuze ko kuba aba baturage bahawe ihene bizafasha kongera umubare w’amatungo mu karere kandi bizamure n’iterambere ry’abaturage.
Ati “Icyo tugamije ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, ibyo rero bizongera ubushobozi bwo kwibeshaho kandi bizanongera uburyo bwo gutera imbere mu ubukungu.”
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamasheke imiryango itatu iba itunze ihene imwe n’inka imwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!