Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa biyongera mu buraya

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 22 Ukuboza 2019 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu batuye akarere ka Nyamasheke bavuga ko babona umubare w’abana b’abakobwa bakora umwuga w’uburaya ugenda wiyongera kuburyo hatagize igikorwa byabaviramo kwandura sida no kubyara abana batateganyije bakiri bato.

Bamwe mu baturage bemeza ko uko ibihe bihinduka ari nako abantu bahinduha, urugero batanga ngo nuko mbere nko mu myaka 10 ishize nta mwana w’umukobwa wasangaga ari mu buraya ahubwo wabusangagamo abakobwa bakuze, kuri ubu ariko ngo urasangamo bana ngo bari hagati y’imyaka 14,15 na 16.

Muri aka karere ngo bakunze kugaragara mu dusantere twateye imbere turimo Nyamasheke hafi y’akarere, Ntendezi, Tyazo, Mugonero, Kirambo na Karengera nkuko byemejwe na Ntawera Francine, wakoze uburaya ariko akaba atakibukora ahubwo ahagarariye ababuhozemo.

Ati “Mu kwa cumi twagize ikibazo cy’abana benshi baje mu buraya biba ngombwa ko mpuruza polisi, yaramfashije tubajyana mu kigo ngorora muco, abenshi bavuga ko ari imfubyi abandi bakavuga ko ari ubuzima bubi babamo iwabo, abandi bakagaragaza ko baba mu miryango itumvikana.”

“Byaraduhangayikishije cyane bituma njya mu ngo zabo bamwe bakanyumva abandi Imana ijye idufasha kubibumvisha kuko umwuga w’uburaya atari mwiza nta nubwo washimishwa no kubona umwana awuzamo.”

Sirikare Jean Damascene yavuze ko hari umwana w’imyaka 12 yasanze ari ku muhunda ategereje umugabo, yamubaza impamvu akamubwira ko abiterwa n’ubukene.

Ati “Mperutse kujya mu Ityazo mbona umwana ufite ubumuga bw’ingingo ugendera ku mbago yari yasinze afite imyaka 12, yambwiye ko aje kureba umukiriya we Papa Grace. Yambwiye ko aza kundeba tukajyana, naje kumukurikirana ambwira ko ababyeyi be bapfuye. Nshingiye kuri uwo n’abandi ngenda mbona hari abana batoya bashaka kwinjira mu mwuga w’uburaya kandi bakirerwa n’imiryango cyangwa bakabaye bari mu ishuri.”

Bankundiye Etienne, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Nyamasheke yavuze ko hakwiye ubufatanye mu nzego zose mu gukumira abana bajya mu buraya.

Ati “icyo kibazo turakibona ariko ku bufatanye n’inzego zose zirimo tugomba kugikumira ariko hakazamo uruhare rw’ababyeyi ubwabo, bakadufasha kurera abana babo no kubashakira ibyo bakeneye no kubaha umwanya babaganiriza kugira ngo bumve ingaruka mbi zo kwishora mu buraya.”

Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke hagaragaye abana bagera muri 200 batwaye inda zitifuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .