Mu 2017 nibwo uyu muhanda uhuza uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu warangiye. Kuva icyo gihe kugeza ubu inzu abakozi ba sosiyete yawukoze babagamo mu karere ka Nyamasheke zirarangaye ndetse zuzuyemo umwanda ukabije kubera ko hari abazikoresha nk’ubwiherero.
Ni inzu ziherereye mu mudugudu wa Museke , Akagari ka Kigoya, zifite ibyumba birenga 20. Zubatse mu buryo uzibonye utazi ibyazo wagira ngo hahoze ikigo cy’ishuri.
Myavu Fabien yabwiye IGIHE ko ubwo sosiyete y’abashinwa yari ije gukora uwo muhanda, abakozi bayo babanje kubaka izi nzu kugira ngo bage bakora umuhanda bazitahamo.
Ati “Umuhanda urangiye zimwe barazisenye bajyana ibikoresho, ziriya bazigezeho ubuyobozi burababuza. Kuba zipfa ubusa ni ikibazo kuko zikorewemo umushinga zaduteza imbere”.
Izi nzu ziri mu kabande iruhande rw’umuhanda hafi y’isantere y’ubucuruzi ya Kirambo. Ni ahantu hari inzira nyabagendwa ku baturage bajya cyangwa bava ku mirimo, ariko zitaruye ingo z’abaturage.
Habimana Elisée avuga ko izi nzu ziteye impungenge ku mutekano wabo kuko bitewe n’uko inzugi zakuweho, hashobora kwihishamo abagizi ba nabi bagahungabanya umutekano w’abaturage.
Musabyimana Pascasie ukoresha umuhanda w’igitaka unyura hafi y’izi nzu, yavuze ko iyo ahanyuze nimugoroba ari wenyine aba afite ubwoba ko hashobora kuba hihishemo umugizi wa nabi.
Ati “Icyifuzo cyacu nk’abaturage ni uko bahaha umushoramari akahabyaza umurasaruro. Habonye umushoramari yajya asorera Leta kandi yanaha abaturage akazi, naho gutya zimeze ntacyo zimariye Leta nta n’icyo zimariye abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye IGIHE ko izo nzu zubatswe mu buryo butarambye, ku buryo zitahabwa abaturage.
Yijeje ko bagiye kuganira na Koperative zihinga ibigori zari zarazitijwe ngo bazifashishe babikamo umusaruro, kugira izo nzu zibungabungwe mu gihe zitaravanwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!