Aba baturage bavuga ko bajya kwivuriza mu Murenge wa Macuba bavuye mu wa Kanjongo, aho baba bakoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice n’amaguru kandi basize ivuriro hafi yabo.
Bavuga ko impamvu bajya gushakira izo serivisi kure y’aho batuye ari uko abaganga bakora kuri iyo Poste de Santé ibegereye badakora kinyamwuga, aho batinda kugera ku kazi ndetse ngo hari n’ubwo batahagera, byose bigatuma serivisi zihatangirwa zidatanga umusaruro.
Uwitwa Habiyeze Damascène yagize ati “Ivuriro ryacu abaganga baza rimwe na rimwe kubera ko baturuka kure, tukajya mu Mataba mu Murenge wa Macuba dukoze urugendo rw’amasaha abiri n’igice. Urumva tuba dukoze urugendo rurerure kandi baraduhaye ivuriro hafi. Ntabwo ari imikorere myiza.”
Aba baturage basaba ko iri vuriro ryakora iminsi yose ndetse n’abaganga bakabasha kuhagera ku masaha ya mu gitondo kugira ngo babavure bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende bagiye kwivuza.
Tuyishime Vestine yagize ati “Urumva waraye ufashwe nijoro ukahazindukira ugasanga nta baganga bahari ni ikibazo, ni ukudukorera ubuvugizi bakajya baza kare ndetse buri munsi tukivuriza hafi yacu kuko ni cyo Leta yaduhereye iri vuriro.”
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyamasheke, Mukamana Claudette, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi kigiye kuvugutirwa umuti urambye.
Yagize ati “Poste de Santé yari isanzwe ikora neza ariko ikigaragara ntabwo igikora neza. Icyo tugiye kubafasha ni ugukorana n’ubuyobobzi bw’Ikigo Nderabuzima kugira ngo Poste de Santé ijye ikora buri munsi, ifashe abaturage kuko ari cyo yubakiwe.”
Leta y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka wa 2024, buri kagari mu gihugu kazaba gafite Poste de Santé kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zigere ku Banyarwanda bose kandi zibegereye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!