Uko ari bane amabaruwa yabo yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ku wa 29 Werurwe 2025.
Abasezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri; Nabagize Justine wari Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga; Bigirabagabo Moise wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.
Bigiragabo Moïse wasabye gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Karengera, yemereye IGIHE ko yanditse asaba gusezera iyi mirimo.
Ati "Nanditse nsaba gusezera akazi ku mpamvu zanjye bwite, ntegereje ko bansubiza. Ntawabinsabye".
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aba bayobozi koko bandikiye umuyobozi w’Akarere basaba gusezera akazi, avuga ko nk’uko biteganywa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta bagomba guhabwa igisubizo bitarenze iminsi 30.
Ati "Turaza kwicara dusuzume amabaruwa yabo hanyuma tubasubize tubemerera cyangwa tubahakanira bitarenze iminsi 30. Iyo bavuze kutarenza iminsi 30 ni ukuvuga ko bashobora no guhabwa igisubizo uwo munsi".
Meya Mupenzi abajijwe niba nk’ubuyobozi bw’akarere ntacyo bari basanzwe banenga mu mikorere y’aba bayobozi basezeye, yavuze ko akenshi iyo umukozi yanditse asezera aba afite ibyo atujuje mu myitwarire mbonezamirimo.
Ati "Abaturage ntibagire impungenge serivisi zirakomeza gutangwa, iyo umukozi avuye mu nshingano hateganyijwe uburyo asimburwa ry’agateganyo mu gihe hari gushakwa undi mukozi".
Mu banyamabanga nshingwabikorwa basezeye harimo abavugwagaho imyitwarire idahwitse irimo gukubita abaturage, kunywa inzoga mu masaha y’akazi, n’abavugwagaho guha abaturage serivisi mbi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!