00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Amayobera ku rupfu rw’umusaza wasanzwe mu murima w’umuceri

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 08:32
Yasuwe :

Buregeya Jean w’imyaka 65 wari utuye mu mudugudu wa Muramba, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Mahembe yasanzwe mu murima w’umuceri yapfuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Gituruka, Akagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022.

Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko uyu musaza yazindutse saa Kumi n’imwe ajya kwirukana inyoni mu muceri mu gishanga cya Mugonero, yongera kugaragara saa Moya yapfuye.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu musaza rwababereye amayobera kuko nta gikomere bamusanganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibingo, Nyandwi Donatille yabwiye IGIHE ko yahamagawe saa Moya n’abaturage bamubwira ko basanze umuntu yapfiriye mu murima we w’umuceri.

Ati "Twahageze dusanga yaguye yubamye. Ntabwo turamenya icyamwishe dutegereje ikizava mu isuzuma rya muganga.”

Umwe mu baturage bageze bwa mbere aho byabereye yavuze ko muri iki gishanga hari undi muntu nawe wari waje kwirukana inyoni mu muceri arebye abona inyoni ziri kona umuceri wa Buregeya, ajya kureba ahageze asanga Buregeya yapfuye ahita atabaza.

Ati "Turacyeka ko uyu musaza yagiye kwirukana inyoni akagwa yubamye akabura umutabara.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukihagera bwahamagaye inzego zirimo Polisi na RIB.

Izi nzego nizo zatanze uburenganzira bwo gukura umurambo wa nyakwigendera muri uyu murima. Kuri ubu wajyanywe ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma.

Buregeya Jean yari afite umugore n’abana barindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .