Nyamasheke: Amafi yitwa Rwanda rushya akomeje kugabanya umusaruro w’isambaza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bo mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko umusaruro wazo ugenda ugabanyuka bitewe n’ubwoko bushya bw’isambaza buzwi nka Rwanda rushya bwadutse mu Kiyaga cya Kivu, bukaba burya isambaza n’amagi yazo.

Aba baturage babwiye Radiyo Rwanda ko bifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri izi sambaza ndetse byanashoboka zigakurwa muri iki kiyaga kugira ngo hongere kuboneka umusaruro.

Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza bavuga ko mu 2008 ari bwo mu Kiyaga cya Kivu hatangiye kugaragara ubwoko bw’isambaza burya izindi nto zisanzwemo bukaba bwaragabanyije umusaruro.

Suwumwe Esron umaze imyaka 35 mu mwuga w’uburobyi, we na bagenzi be bemeza ko mbere bashoboraga kuroba ibiro birenga 200 ariko ubu batahana ibiro hagati ya 12 na 20 gusa.

Yagize ati “Zitera amagi ku nkengero akaba ari ho zororokera zamara gukura zikajya mu mazi y’imuhengeri aho niho zizisanga, zizirya ari ntoya ntabwo zizirya zikuze ahubwo zizirya ari impinja bigatuma umusaruro ugabanuka ntituwubone nk’uwo twari dukwiye kubona.”

Yakomeje agira ati “Ubundi umuntu yashoboraga kwica nibura nk’ibiro 200 cyangwa 300 mu ijoro ariko ubu wabonye isambaza nyinshi ntarenza ibiro 12 uwakabije ntarenza 20 urumva ko umusaruro waragabanutse.”

Gusa inkomoko y’izi sambaza ziganjemo izifite amabara y’umuhondo n’ubururu ku ruhu rwazo yamenyekanye ku izina rya Rwanda rushya ntivugwaho rumwe n’aborozi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kuko aborozi bavuga ko zatewe mu kiyaga mu gihe yo ivuga ko zizanyemo.

Umwe mu bagore bakora uburobyi bw’isambaza yagize ati “Bakoze ubushakashatsi bongeramo Rwanda rushya bazishyizemo ahubwo ziza ari ikibazo zirya izi zisanzwe. Kera aha wabonye ibi bitara byose twaranikaga tukanika bikuzura ndetse n’abafite amahema tukazishyiraho ariko reba izi sambaza n’iz’amakipe yarobye yose yo mu Murenge wa Kagano n’uwa Bushekeri ni zo zaturutse aha”.

Undi murobyi yagize ati “Ni ibintu ubona bifite ingufu kurusha izingizi ubwo rero bikagenda bitoragura amagi ubwo isambaza zikagenda zigabanuka gutya, nabyo barabirya ariko mu buryo bw’uburyohe ntabwo ziba ziryoshe nk’izi.”

Umukozi wa RAB ushinzwe uburobyi muri sitasiyo ya Ntendezi, Habimana Cyprien, nawe yemeza ko izo sambaza zirya izo zasanzemo kuko basanze mu nda no mu kanwa kazo amagi y’izindi.

Ati “Icyo kibazo niko kiri ariko twacyumwise mu mwaka ushize, Rwanda rushya ntabwo yatewemo ni amafi yizanye, gusa ikintu twashoboye kubona twaragenzuye tugerageza kureba muri izo bavuga ko zirya izindi dusanga harimo amagi y’izindi fi mu nda no mu kanwa usanga harimo amagi y’izindi fi rimwe na rimwe ugasangamo n’utwana tw’izindi fi.”

Yongeyeho ko bahise bumva ko ibyo abarobyi b’isambaza bavuga ari byo babona ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo byemezwe.

Ati “Hariho gahunda y’ubushakashatsi bushobora gukorwa uyu mwaka hariho igikorwa cyo kuba twamenya ingano y’isambaza ziri mu kiyaga duhereye ku musaruro ugenda uboneka abantu banareba niba koko izo zirimo niba ari zo zizirya n’impamvu umusaruro ugabanuka kugira ngo hanaboneke uburyo bwo kuzirwanya.”

RAB ivuga ko isambaza zisanzwe zo mu kiyaga cya Kivu zigira ibara rijya gusa n’icyuma kibengerana ndetse umurama wazo waturutse muri Tanzania mu 1967.

Abarobyi babangamiwe n'isambaza zirya izindi ziswe Rwanda rushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza