Byabereye mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke ku wa 29 Mata 2024.
Saa Sita z’ijoro nibwo uyu mugabo bivugwa ko asanzwe akoresha nabi umutungo w’urugo yatashye yasinze, akubita umugeri ku nda y’umugore we wari utwite inda y’amezi arindwi ihita iturika.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, yabwiye IGIHE ko abaturanyi bakimenya aya makuru bihutiye gutabara basanga uyu mugore yamaze kwitaba Imana.
Ati “Abaturage babajwe n’umuturanyi wabo wapfuye. Uwabikoze yamaze gufatwa afungiye sitasiyo ya RIB ya Kanjongo”.
Gitifu Harindintwari avuga ko amakuru bamenye ari uko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane yakomokaga ku businzi no gukoresha umutungo w’urugo batabyumvikanyeho.
Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda amakimbirane igihe hari ibyo batumvikanye bakagana ubuyobozi bukabafasha kubikemura”.
Uyu muryango wari ufitanye abana batandatu, inda yari atwite ikaba yari iya karindwi.
Umurambo w’uyu mugore woherejwe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!