Amavuriro y’ibanze yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubonera hafi serivisi z’ubuzima hafi, nyuma yo kubona ko hari abo bigora kugera kuri serivisi z’ubuzima kuko ibigo nderabuzima hari ubwi biba bitabegereye.
Nubwo biri uko ariko hamwe na hamwe usanga aya mavuriro y’ibanze adakora bitewe no kubura ba rwiyemezamirimo bayakodesha cyangwa bigaterwa n’ubuke bw’abaforomo ku kigo nderabuzima.
Muhayimpundu Claudine wo ku Kirwa cya Kirehe ahari ivuriro ry’ibanze rimaze amezi atanu ridakora avuga ko iri vuriro rigikora byari byiza kuri bo kuko babonaga serivisi z’ubuvuzi bitabasabye kwambuka Ikiyaga cya Kivu ngo bajye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora.
Ati “Hari nubwo ugera ku Kivu ukabura ubwato kandi urembye. Ugera kwa muganga bigoranye ndetse biranaduhenda”.
Uwishema Elasto avuga ko kuba ivuriro ry’ibanze rya Kirehe ritari gukora bituma bagorwa no kwivuza kuko n’imbangukiragutabara y’ubwato bari barahawe ngo ijye ibafasha kugera ku Kigo Nderabuzima Kibogora yashaje.
Ati “Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi iri vuriro ry’ibanze rikabona umuforomo uhoraho uzajya atuvura igihe twarwaye kuko kugera ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora biratugora kandi biranahenze”.
Ni ikibazo abaturage bahuriye n’ishuri ryo kuri iki kirwa, kuko Umuyobozi wa GS St Kizito de Kirehe, Tuyizere Celine avuga ko kuba ivuriro ry’ibanze rya Kirehe rimaze igihe ridakora ari imbogamizi kuri iki kigo kuko kwambutsa umwana urwaye umugeza ku Kigo Nderabuzima cya Tyazo bigoye.
Ati “Ntabwo mu kigo kirimo abana basaga 390 hashira icyumweru nta mwana urwaye. Iyo arwaye biba imbogamizi kugira ngo duhite tumugeza ku ivuriro, iryo vuriro ryaradufashaga cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko ivuriro ry’ibanze rya Kirehe riri muyagombaga gucungwa n’abikorera ariko ko ritarabona uwikorera urikoreramo.
Yavuze ko iyo ari yo mpamvu bajyaga boherezayo umuforomo uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora.
Ati “Kirehe ni umudugudu byoroshye kwambuka baza Kibogora […]. Mu gihe cyashize twajyaga twoherezayo umuforomo, hanyuma haza kuvuka ikibazo cy’abaforomo na bo bakeya mu karere kacu. Bituma ajyayo igihe gitoya ugereranyije n’icyo yajyagayo”.
Kuri ubu u Rwanda rufite amavuriro y’ibanze 1280 angana na 57% y’ibigo by’ubuvuzi igihugu gifite rukanagira ibigo Nderabuzima 510. Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y’ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!