Ikirwa cya Kirehe giherereye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali Umurenge wa Macuba Akarere ka Nyamasheke. Ni ubutaka buzengurutswe n’amazi y’Ikiyaga cya Kivu butuyeho abarenga 1160.
Abatuye kuri iki kirwa bishimira ko begerejwe uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ariko bakavuga ko hari byinshi bikibangamiye imibereho yabo birimo no kuba amazi meza atarabegerezwa.
Niyonkuru Paul w’imyaka 25 yabwiye IGIHE ko bitewe no kuba nta mazi meza ari kuri iki kirwa bafata ubwato bakajya kuvoma hakurya abatabishoboye bakanywa amazi yo mu Kivu.
Ati “Kumywa amazi y’Ikiyaga cya Kivu bitugiraho ingaruka zirimo impiswi n’inzoka”.
Mukakiraro Thacienne w’imyaka 70 washakiye ku Kirwa cya Kirehe avuga ko mu mpera z’icyumweru atuma abuzukuru be kuvoma amazi yo kunywa hakurya y’Ikiyaga cya Kivu indi minsi agakoresha amazi y’iki kiyaga.
Ati “Tuvoma ijerekani yo kunywa ikamara icyumweru. Indi mirimo isaba amazi nko guteka, kumesa dukoresha ayo mu Kivu cyangwa tukavoma ku ishuri, hari ibigega byinshi baraduha”.
Singwana Simeon w’imyaka 30 wavukiye kuri iki kirwa ati “Udafite imbaraga ngo ufate ubwato ntabwo ushobora kubona amazi meza. Umuntu utazi kuvugama (kugashya) ashobora kuhagenda amasaha atatu, ariko ubizi akoresha isaha n’igice, ugateganya ngo amadomoro abiri ndazana azamara ibyumweru bibiri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo kuba Ikirwa cya Kirehe kidafite amazi meza nk’akarere bakizi, ndetse ko bari gukemura ikibazo cy’amazi ku birwa byo muri aka karere bahereye ku kirwa cya Mushungo.
Ati “Hari umufatanyabikorwa uri kudufasha kugira ngo abatuye ku birwa babone amazi yo mu butaka azamurwa na pompe. Ni umushinga wahereye ku Kirwa cya Mushungo mu buryo bw’igerageza tuzakurikizaho ikirwa cya Kirehe”.
Muri Nyakanga 2024, hagaragajwe ko mu myaka irindwi yari ishize urwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda rwakozwemo byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza ku baturage byazamutse bigera kuri 82%.
Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, icyiciro cya mbere NST1, hubatswe inganda 10 mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa ku munsi, aho yavuye kuri meterokibe 182.120 mu 2017 agera kuri meterokipe 329.652 mu 2024.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!