Iyi santere iri ku muhanda wa kaburimbo uhuza uturere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu.
Mu myaka irenga 10 ishize nibwo abatuye iyi santere babwiwe ko bazimuka, kuva icyo gihe kugeza ubu mu bahafite inzu ntawongeye guhabwa icyangombwa cyo kuvugurura cyangwa kuhubaka indi nzu uretse ejo bundi mu bikorwa byo kwiyamamaza bahawe uburenganzira bwo gusiga irangi kugira ngo babe ahantu hasa neza.
Gasherebuka Samson utuye mu isantere y’ubucuruzi ya Mugonero iri hagati y’umugezi wa Kiboga n’uwa Mugonero yabwiye IGIHE ko mu 1996 haguye imvura nyinshi amazi y’iyi migezi yombi irahura hamera nk’ikiyaga, inzu zose zirasenyuka aho agabanukiye barongera barubaka.
Ati “Kuva icyo gihe ntabwo hongeye kuzura ni ibintu byabaye nk’impanuka, na nyuma y’aho badukoreye uyu muhanda wa kaburimbo wigijwe hejuru utandukanya igishanga cya Mugonero n’isantere”.
Nubwo biri uko ariko muri za 2010 akarere kabwiye abatuye iyi santere ya Mugonero ko bagomba kuhimuka, kuko ari mu gishanga.
Hakizimana Michel umaze imyaka 20 adodera imyenda mu isantere ya Mugonero, yavuze ko kuva icyo gihe muri za 2010 nta muntu wemerewe kuvugurura inzu cyangwa kubaka indi.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko badukura mu gihirahiro tukamenya niba koko iyo gahunda yo kwimuka ikomeje cyangwa niba barabihagaritse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko gahunda yo kwimura aba baturage ikomeje bityo ko bakwiye gushaka ahandi bimukira mu rwego rwo kwirinda ko aho batuye hazashyira mu kaga ubuzima bwabo.
Ati “Hariya Mugonero ni ahantu hasi cyane. Iyo mugiye mu mateka ni ahantu hakunze kuzura ku buryo umuntu ahita abona ko hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, ariko ntabwo ari Mahembe yose. Mahembe ni Umurenge ushobora guturwa, ariko hariya Mugonero turateganya ko abantu hariya hantu bazahava”.
Meya Mupenzi avuga ko bari gushaka aho bakwimurira isantere ya Mugonero no gushaka aho abahatuye bakwimurirwa, ndetse ko igishushanyo mbonera cy’aka karere kiri gukorwa kizatanga umuti kuri iki kibazo.
Mu karere ka Nyamasheke si abatuye Mugonero bonyine basabwa kwimurwa aho batuye bonyine kuko n’abatuye ku isantere ya Murwa naho basabwa kuhimuka kuko naho ari mu gishanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!