Aba baturage bavuga ibi mu gihe abayobozi bakuru b’Igihugu kugera kuri Perezida wa Repubulika badasiba gusaba abayobozi kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo ku gihe.
Abaturage mu Mudugudu ukaba n’Ikirwa cya Kirehe, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba bamaranye imyaka myinshi icyifuzo cyo guhabwa umuriro w’amashanyarazi, amazi meza n’umuforomo uhoraho ku ivuriro rya Kirehe ariko kugeza ubu amaso yahereze mu kirere.
Batekereza ko kuba ibi byifuzo byabo bidasubizwa bifitanye isano no kuba abayobozi b’akarere kuva kuri ba Visi Meya na Meya batabasura ngo bamenye ubuzima babayeho.
Barore Pierre yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke uheruka kubasura ari Mukamasabo Appolonie. Uyu Mukamasabo yeguye ku buyobozi bw’Akarere muri Kanama 2023, asimburwa na Mupenzi Narcisse mu Ukuboza 2023.
Barore ati “Undi wagiyeho ntabwo tumuzi, ntabwo araza kutwiyereka, ntituzi n’amazina ye, ntituzi isura ye. Iki giturage dutuyemo ntabwo tuzi Meya w’Akarere n’abamwungirije na bo ntabwo tubazi”.
Uwishema Erasto yavuze ko bigeze kubwirwa ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhayeyezu Joseph Desire arabasura ku kirwa baramutegereza baramubura.
Ati “Visi Meya Desire, baratubwiye ngo aradusura mu nteko y’abaturage, ingoma y’umudugudu iravuga, tureka imirimo yacu tujyayo turamutegereza ntizaya”.
Mugenzi wabo yagize ati “Meya uriho ntabwo tuzi niba ari umugabo cyangwa niba ari umugore. Aje tukamugezaho ibyifuzo byacu, nk’ibyo by’umuriro n’amazi yajya kutubera umuvugizi, kuko atugerera kure aho tutagera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse umaze umwaka n’amazi abiri ku buyobozi bw’aka karere, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umuturage w’iki kirwa waba utamuzi ari uwaba atitabira ibikorwa bibera hanze y’ikirwa nk’umuganda n’ibirori bitandukanye.
Mupenzi avuga ko muri gahunda yo kwegera abaturage yabanje gusura buri kagari kuri uku akaba akurikijeho gusura buri mudugudu.
Ati “Abaturage bo ku Kirwa cya Kirehe, dukurikiranira hafi uko babaye ikifuzo n’ibibazo tukabishyira mu byihutirwa. Icyo nabizeza ni uko muri gahunda yo gusura imidugudu ngiye kubashyira mu matariki ya hafi ku buryo mu minsi ya vuba nzabasura”.
Umudugudu wa Kirehe, ugizwe n’ibirwa bibiri Kirehe na Ruzi bituwe n’abaturage 1160 mu ngo 240.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!