Nyamasheke: Abatuye ku birwa bya Kirehe bagiye kubona amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abatuye ku birwa bya Kirehe bataka kutagira umuriro w’amashanyarazi ngo babashe kubona zimwe muri serivise ziwukenera, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bugiye guha abatuye kuri iki kirwa umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba.

Ibi birwa bitatu biri mu Kiyaga cya Kivu, bibarirwa mu kagari ka Rugali, mu Murenge wa Macuba ho mu Karere ka Nyamasheke. Abahatuye bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z’umuriro w’amashanyarazi cyane cyane no kuba mu ngo zabo bagicana udutadowa n’amatara akoresha peteroli.

Ntamushobora Samson yagize ati “nta muriro w’amashanyarazi tugira, gucaginga telefoone bidusaba kwambuka i Kivu tukajya hakurya, urumva biragoye cyane. Urabona turacyacana udutadowa abishoboye bakabona itara rya peteroli."

Mukakamana Anastasie na we ati “Rwose tubonye amashanyarazi byadufasha mu buzima bwa buri munsi kuko tubayeho mu mwijima, guhera saa kumi n’ebyiri nta hantu haba hafunguye kandi natwe tuba tugomba gukora cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie mu kiganiro yagiranye na IGIHE , yavuze ko abatuye kuri ibi birwa bagiye kubona umuriro uturutse ku mirasire y’izuba.

Ati “Tuzabaha amashanyarazi akomoka ku zuba, buri rugo ruzabona umurasire, uzabafasha gucana ariko bashobora no gucomeka telefone nubwo batacomeka bya bintu bitwara umuriro mwinshi.”

Umudugudu wa Kirehe ugizwe n’ibirwa bitatu birimo bibiri bituwe n’abaturage 1136 batuye mu ngo 196. Ikirwa gisigaye kiriho ingo 29. Izi ngo zose zizahabwa imirasire y’izuba ku buntu.

Abatuye ku kirwa cya Kirehe bagiye guhabwa umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba
Begerejwe ivuriro rito none ubu bifuza kubona n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza