Byabereye mu Mudugudu wa Gashihe, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo w’Akarere ka Nyamasheke.
Aba basore barimo Nsanzimana w’imyaka 31,Twahirwa Faustin ufite 22, Niyonzima Claude w’imyaka 25 na Tuyishimire Emmanuel ufite 28, bafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Raro mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, baturutse mu Murenge wa Rangiro bihana imbibi.
Uko ari bane bagiye mu kabari ka Mbyayingabo Claude, banywa Mützig z’amafaranga 25 000, bokesha ibilo 2 by’inyama z’ingurube by’amafaranga 9 000 barangije banywa izindi nzoga zinyuranye z’amafaranga 6 000 yose hamwe aba 40 000 Frw bishyura ayo amfaranga y’amiganano baragenda.
Nyiri akabari nyuma yo kwakira amafaranga yari agizwe n’inote nshya za 5000Frw yayagizeho amakenga afata imwe muri zo ayikaragira mu kiganza asanga ni igipapuro.
Aba basore nyuma yo kuva muri ako kabari bagiye ku mukobwa utanga serivizi za mobile money bamusaba ko ababikira ibihumbi 20Frw, uwo mukobwa ahita abona ko ayo mafaranga ari amiganano abasaba ko bamuha amazina barayamuha ariko biba byatangiye kuvugwa abaturage barahurura banahamagara inzego z’ubuyobozi na polisi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal yabwiye IGIHE ko aba basore bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo mu gihe iperereza rikomeje.
Ati “Ni byo, abasore bane batawe muri yombi bakwirakwiza ayo mafaranga y’amiganano, bashyikirijwe RIB ngo ibakoreho iperereza.’’
Gitifu Kanyogote Juvénal yasabye urubyiruko kureka kwishora mu bitazaruhira, rugakora ibyemewe n’amategeko kuko bihari, abaturage basabwa gushishoza igihe bahawe amafaranga badashira amakenga, bakareba ababisobanukiwe bakabarebera niba atari amiganano, kugira ngo badafata amafaranga azabapfira ubusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!