Mu 2023 nibwo umushoramari w’Umunya-Misiri, Dr. Thrawat Moheib, usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yabengutse iki gishanga cyari gisanzwe gihingwamo mu buryo by’akajagari atangira ku gihingamo urusenda rwa Toja na Habonera.
Iki gishanga kitabagamo amazi ahagije, uyu mushoramari yaragitunganyije anashyiramo uburyo bwo kukivomerera yifashishije umugezi wa Kigoya unyura iruhande rwacyo, aha akazi abaturage bamufasha mu mirimo irimo gutera, kubagara, gufumbira, gutera imiti no gusarura.
Uyu mushinga w’Ikigo Egyptian Agricultural Development wahaye akazi abakozi 60 bahoraho na banyakabyizi 20. Umukozi w’iki kigo ahembwa 2500 Frw ku munsi akayahererwa rimwe icyumweru kirangiye.
Nyiranzeyimana Pelagie w’imyaka 56 ni umwe mu bakozi bahoraho babonye akazi muri uyu mushinga w’ubuhinzi bw’urusenda. Ni umubyeyi wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo.
Avuga ko atarabona aka kazi yibariraga umushahara w’ibihumbi 20 Frw ariko ubu ku kwezi ahembwa ibihumbi 60 Frw.
Yagize ati “Umubyizi ni 2500 Frw ariko bayaduherera rimwe icyumweru kirangiye. Twishyize hamwe dukora amatsinda, twahembwa tukayaha umuntu umwe kugira ngo agire ikintu gifatika aguramo”.
Nyiranzeyimana avuga ko aka kazi kamufashije kwambara ibitenge bigezweho, kwishyurira ishuri umukobwa we ry’ibihumbi 90 Frw ku gihembwe, ndetse yanaguze n’ihene ebyiri.
Nyirabazubafite Seraphine avuga ko atarabona aka kazi yari umukene rimwe na rimwe we n’abana be bakabwirirwa ariko ngo ubu asigaye agura umufuka wa kawunga n’uw’umuceri.
Ati “Ubwisungane mu kwivuza narabutanze nta kibazo, abana nabishyuriye amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ndetse naguzemo n’inkoko eshatu n’ingurube”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko ubuhamya bahabwa n’ababonye akazi muri iyi mirimo yo gukorera urusenda bugaragaza ko amafaranga bahembwa yabahinduriye ubuzima.
Ati "Arakubwira ngo nishyuye mituelle de santé. Iyo muganira akakubwira ngo nta tungo nagiraga, none mfite ingurube cyangwa ihene, nta handi aba yakuye ubushobozi. Iyo ashobora kwishyura umusanzu w’uburezi, ni aho turebera umusaruro w’ako kazi by’igihe gito."
Visi Meya Muhayeyezu avuga ko nyuma y’imyaka itanu iyo bageze kuri wa muturage bagasanga afite ingurube 10 yaraheye kuri yayindi imwe yakuye mu kazi icyo gihe imibereho ye iba itangiye guhinduka mu buryo burambye.
Ati “Iterambere ry’umuturage rizamukira muri rusange, hari igihe usanga yarahinduye n’ishuka araraho, cyangwa se na matora ku buryo ubona imibereho ye yarahindutse biturutse ku mahirwe y’akazi yabonye”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!