Yabitangarije mu Igororero rya Nyamasheke ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo gutegura abahamijwe ibyaha bya Jenoside bagiye kurangiza ibihano.
Igororero rya Nyamasheke ryahurijwemo abagera kuri 775 barimo 114 basigaje amezi atatu. Aba 114 nibo batangiye guhabwa izi nyigisho.
Ni inyigisho zitangijwe nyuma y’aho mu mpera z’umwaka wa 2024 n’intangiriro za 2025, mu Rwanda humvikanye ubwiyongere bw’ingengabitekerezo ya Jenoside n’itotezwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Eric Mahoro yavuze ko isubiracyaha no kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bigaragara kuri bamwe mu bagororwa barangije ibihano bagasubira mu miryango yabo.
Ati “Aba rero turimo gutegura turimo kubibutsa ko ari ngombwa kurangwa n’impinduka, kubereka imiterere y’umuryango nyarwanda, kubibutsa amateka yacu n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hatazabaho kunyerera bagasubira mu byaha bakoze nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo barangije ibihano mbere”.
Aba bagororwa bakurwa mu magororero atandukanye, abagabo bagahurizwa mu Igororero rya Nyamasheke, abagore bakajyanwa mu Igororero rya Nyamagabe.
Aba abasigaje amezi atatu ngo batahe bahabwa inyigisho zimara amezi abiri kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kuko bafunzwe mu gihe mu Rwanda hari amacakubiri muri bo hakaba harimo abatazi ko u Rwanda rwahindutse.
Hatekimana Innocent wo mu Karere ka Rulindo wakatiwe imyaka 19 kubera uruhare yagize muri Jenoside yashimye izi nyigisho, avuga ko bibabaza iyo bumvise umuntu warangije igihano agafungurwa agasubira mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Iyo tubyumvise biratubabaza kuko niba umuntu yarakoze icyaha akwiye gusaba imbabazi, kandi hari abiteguye kuzitanga, gusubira inyuma rero agakora isubiracyaha ni ubugwari”.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasabye aba bagororwa bitegura gutaha kwitegura gusaba imbabazi abo bahemukiye, abizeza ko imiryango yabo n’iyo bahemukiye yiteguye kubakira.
Jenoside igihagarikwa abarenga ibihumbi 120 bafunzwe bakekwaho kuyigiramo uruhare. Uko imyaka yagiye ishira indi igataha bitewe n’igihano buri wese yakatiwe bagiye bafungurwa bigera mu 2018 mu magororero hasigayemo 27 662.
Kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu 2023 hari hamaze gutaha abagera kuri 8857. Biteganyijwe ko kuva mu mwaka wa 2023 kugera mu mwaka wa 2027 hazataha abagera kuri 8,810. Ni ukuvuga ko buri mwaka hataha abarangiza igihano bari hejuru 1000.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!