Nyamasheke: Abakora muri VUP biguriye amatungo ya miliyoni 30 Frw

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Abaturage bakora imirimo y’amaboko mu mihanda muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) , babifashijwemo n’ubuyobozi, buri wese yizigamye amafaranga ibihumbi 30 maze agura itungo rizamufasha kuva mu cyiciro cy’ubudehe yari asanzwemo akajya mu cyisumbuyeho.

Ni abaturage 1061 bo mu Murenge wa Bushekeri, basanzwe bakora imirimo y’amaboko irimo gukora imihanda. Buri wese mu gihe cy’umwaka yizigamye ibihumbi 30 mu mafaranga ahembwa maze agura itungo yumva yakorora ku bushobozi bwe.

Amatungo baguze yiganjemo cyane ingurube n’andi arimo ihene, intama n’inkoko. Ayo matungo bemeza ko azabafasha kuva mu cyiciro bajya mu cyisumbuyeho kandi akazababera imbarutso y’iterambere.

Twagiramungu Naasson ati “Tugiye kuyorora adufashe gutera imbere ku buryo umusaruro wavuyemo uzajya uduha ifumbire, tugurishe ibibwana. Njyewe bizamfasha kuva mu cyiciro njye mu kindi.”

Uzayisenga Jeannette yunzemo ati “Iyi gahunda izagira ahantu ituvana, nzajya nishyurira abanyeshuri ndetse mbone ifumbire. Ngiye kurifata neza ku buryo nzava mu cyiciro cya mbere.”

Indemarugamba Felix yagize ati “Dukorera amafaranga atari menshi ariko akatugirira akamaro, ntabwo umuntu ukora muri VUP yari akwiye gutahira aho ngo ahere mu cya mbere, akwiriye kwiteza imbere akajya mu kindi cyiciro. Ngomba kurifata neza kuburyo nzabona ifumbire ndetse rikazangeza no ku nka.”

Yvan Munezero, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri yavuze ko mu rwego rwo gucunga aya matungo kugira ngo azagere ku ntego, bagiranye amasezerano n’abayaguze kandi ashyirwa no mu bwishingizi kugira ngo irigize ikibazo rivuzwe.

Ati “Bizamufasha kubona ubushobozi bimufashe kwikemura ibibazo adakomeje gutegereza Leta. Ubwishingizi bugiye kubafasha kugira ngo riramutse rigize ikibazo bahite bamwishyura irindi. Hariho komite ku rwego rw’umudugudu, akagari n’umurenge kandi buri tungo rifite nimero. Twanagiranye n’amasezerano kugira ngo hatazagira urigurisha.”

Ni gahunda yatangiriye mu Murenge wa Macuba mu mpera z’umwaka wa 2020 aho abaturage bayise ‘Siganinogereze’.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase mu mpera za 20202 ubwo aheruka gusuraga Akarere ka Nyamasheke, yashimye iyi gahunda maze asaba ko yagera no mu yindi Mirenge ndetse n’utundi turere two mu gihugu.

Amatungo yashyizweho amaherena afite nimero kugira ngo akurikiranwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .