Nyamasheke: Ababyeyi bashima amarerero yafashije abana gucika ku ngeso y’ubuzererezi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 21 Kanama 2020 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi batandukanye bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko aho ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) zaziye, byabafashije guca ubuzererezi mu bana babo ndetse zibafasha kubatoza umuco n’ikinyabupfura.

Izi ngo mbonezamikurire y’abana bato aba babyeyi bo muri Nyamasheke bashima ni izubatswe mu mirenge 12 igize aka karere, ku bufatanye bw’Umuryango utegamiye kuri Leta Global Communities, Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga USAID n’abaturage.

Ababyeyi bafite abana barererwa muri izi ngo mbonezamikurire bahamya ko byahinduye ubuzima bw’abana babo bikabubakamo umuco, ikinyabupfura no kureka ubuzererezi nk’uko byemezwa n’abatuye mu Murenge wa Macuba.

Umwe muri aba babyeyi ni uwitwa Kabihogo Yvette, aho yagize ati “irerero ni ryiza ryadufashirije abana gukanguka, ridufashiriza abana bacu bakura neza. Ritaraza birirwaga bazerera ku misozi, birirwa mu mikungugu.”

Ibyiza by’izi ngo Kabihogo abisangiye na Bahati Elias, uvuga ko izi ECDs zatumye babona aho basiga abana babo bakajya miyindi mirimo.

Ati “Iri rerero rifasha abana bacu kubatoza umuco no kubasigarana kugirango dukore imirimo itandutanye nta kibazo dufite kandi zibarinde kuzerera”

Uretse kuba izi ECDs zarafashije abana kureka ingeso y’ubuzererezi, zanimakaje imirire myiza kuko buri wa Gatanu ababyeyi bazirereramo bagira umwanya wo guhurira ku gikoni cy’umudugudu, bagateka indyo yuzuye baha abana babo, nubwo iyi gahunda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, ashimira umushinga Grobal Communities kuko wabasigiye abafashamyumvire, bafasha mu gusigasira ibi bigo mbonezamikurire.

Ati “Turabashimira uburyo badusigiye abafashamyumvire bagomba kudufasha muri ziriya ngo mbonezamikurire kugirango zidasubira inyuma, kandi natwe tugomba kuzitaho kugirango zidasubira inyuma.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyamasheke habarurwa ingo mbonezamikurire 624 harimo izubatswe ku nkunga y’uruganda rukora sima rwa Cimerwa, rwatanze imifuka ya 675.

Abayobozi batandukanye basuye irerero rya Mutongo mu Murenge wa Macuba
Irerero ririmo ibikoresho bizafasha abana mu burere bwabo
Rimwe mu marerero yubatswe mu Murenge wa Macuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .