00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Yatawe muri yombi azira kwica ifumberi kubera amerwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 30 wo mu Karere ka Nyamagabe, wafashwe nyuma yo kwica ifumberi yari asanze muri Pariki ya Nyungwe.

Uyu mugabo wafashwe ku wa 2 Kanama 2021 akurikiranyweho icyaha cyo kwica inyamaswa ziri ahantu hakomye. Ibi byabereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano, Umudugudu wa Uwinka.

Mwibazwa rye, uyu mugabo yemeye icyaha avuga ko yabitewe no gukumbura inyama (amerwe).

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko abantu bose bakwiye kumva ko guhiga inyamaswa ari icyaha.

Ati “RIB iributsa abantu bose ko guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho ari icyaha gihanwa n’amategeko. Nta muntu n’umwe kugeza ubu utazi akamaro ko kubungabunga ibidukikije, inyamaswa nazo zirimo.”

Yakomeje asaba abaturage kutagwa mu byaha nk’ibi. Ati “Abaturage turabakangurira kwirinda ibyaha bigamije kwangiza ibidukikije. Muri ibyo byaha harimo no guhiga, kwica, kugurisha ndetse no gukomeretsa inyamaswa cyangwa kurandura cyangwa gutema ikimera gikomye.”

“Ibi ni ibyaha byangiza ibidukikije. Bagomba kurengera inyamaswa kubera akamaro zifitiye urusobe rw’ibinyabuzima, mu iiterambera ry’ubukungu, no mu bukerarugendo mugihugu cyacu.”

Yavuze ko abantu bose bakwiye kumva ko kurengera ibidukikije ari inshingano zabo.

Ati “RIB irasaba abantu bose kugira uruhare rugaragara barinda ibidukikije, birinda kwangiza amashyamba, ndetse no kwica cyangwa guhiga inyamaswa. Turasaba abaturage gutanga amakuru begera Sitasiyo za RIB zibegereye cyangwa guhamagara 166 igihe cyose babonye abantu nk’abo bari kurenga ku mategeko.”

Uwafashwe afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Tare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye gihanwa n’ingingo ya 58 y’itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Iyo ukurikiranyweho icyaha kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 5,000,000 ariko atarenze 7,000,000.

Ifumberi ni imwe mu nyamaswa zikunze kuboneka muri Pariki ya Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .