Uru ruhinja rwapfuye ni urwo mu Murenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda, mu Mudugudu wa Kagarama, mu Karere ka Nyamagabe.
Amakuru yamenyekanye ku wa 23 Gashyantare 2025, ahamya ko Se umubyara yari yiriwe anywa inzoga agataha yasinze, abo bahuye bose akagenda abakubita.
Ageze mu rugo ngo yahise yadukira n’umugore we aramukubita gusa umugore ahitamo guhunga.
Abaturanye n’uyu muryango batangaje ko uwo mugore yazindutse agaruka mu rugo, yahagera agasanga umwana yapfuye, bigakekwa ko mu kurwana kwabo baba barasagariye uwo mwana bikamuviramo urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uru ruhinja wajyanywe mu Bitaro bya Kigeme ngo hasuzumwe icyaruhitanye.
Yagize ati "Umwana w’uruhinja witwaga Umutoniwase Briella w’amezi atatu, ubwo yari aryamanye na Se, yasanzwe yitabye Imana, ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme, gukorerwa isuzuma, ndetse hakaba hafashwe Se ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe."
SP Habiyaremye, yavuze ko Se w’umwana ari na we ukekwaho kwica umwana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare, mu gihe iperereza rigikomeje.
Hari n’andi makuru IGIHE yamenye ko Se w’uyu mwana yajyaga yijujuta avuga ko ashobora kuba atari uwe, bigakekwa ko mu gihe bari basigaranye, yaba yakoreshejwe n’inzoga akamwica.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!