Nyamagabe:Umuturage yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Tariki 29 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Mbere yafashe umugabo w’imyaka 44 wo mu murenge wa Kamegeri, akagari ka Kamegeri, umudugudu wa Kinyovu arimo guha umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Tare, ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, Senior Superintendent of Police (SSP) Gaston Karagire yavuze ko uwo mugabo afite muramu we ufungiye kuri sitasiyo ya Tare ukurikiranweho icyaha cy’ubujura. Yaje kwegera umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo amuhe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 barekure muramu we.

SSP Karagire yagize ati “Yabanje kuza umunsi wa mbere ntiyahasanga umuyobozi wa Sitasiyo, agaruka kuri uyu wa mbere. Amubwira ko azamuha ibihumbi ijana ariko akabanza kumuha amafaranga ibihumbi 20 andi akazayazana bamaze gufungura muramuwe ndetse bagurishije ikimasa bafite.”

SSP Karagire akomeza avuga ko umuyobozi wa Sitasiyo ya Tare amaze kumva ko uwo mugabo ashaka gutanga ruswa, yamwihoreye amuha ayo mafaranga ibihumbi 20 ariko ahamagara abapolisi bari hanze bahita bamufatira mu cyuho.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe yongeye gukangurira abaturage gucika ku muco wo gutanga ruswa,ahubwo bakajya bakora ibintu byemewe n’amategeko.

Ati “Abaturage duhora tubakangurira kwirinda gushaka inzira z’ubusamo zituma bakora ibyaha nka biriya byo gutanga ruswa. Simubara yagombaga gutegereza umwanzuro w’ubugenzacyaha kuko muramu we yari agikorerwa iperereza, hari n’igihe yari kuzaba umwere.”

Yibukije abantu ko ruswa nta mwanya ifite mu Rwanda ndetse ari icyaha kitababarirwa(Zero Tolerance). Yagaye bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kumva ko bazajya baha ruswa abapolisi nyamara bakirengagiza ko abapolisi aribo bashinzwe kurwanya ruswa.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .