Nyamagabe: Umuforomo akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Kamena 2020 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Umuforomo wo ku Kigo Nderabuzima cya Kibiziri mu Murenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe avuga uwo muforomo yasambanyije uwo mwana kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa Saba ubwo uwo mukobwa yari yagiye kuri icyo Kigo Nderabuzima cya Kibirizi gufata ifu ya sosoma kuko asanzwe atwite.

Bivugwa ko amaze kuhagera uwo muforomo yamujyanye mu cyumba amufata ku ngufu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP, Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko uwo muforomo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri kandi ipereza ryatangiye gukorwa.

Ati “Ayo makuru niyo uwo muforomo yamaze gufatwa. RIB yatangiye iperereza.”

Umuforomo ukurikiranyweho gusambanya umwangavu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe ipereza rikomeje naho uwo mukobwa yajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .