Abo baturage bo mu Mudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe barimo uwitwa Ntakirende Ntirandekura wiciwe inka mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za FLN ku wa 13 Mata 2019, zisiga zinamukomerekeje kuko zamurashe isasu mu rutugu. Yahawe inka nziza ihaka iri kumwe n’iyayo.
Kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahaye Ntirandekura inka y’imbyeyi ihaka ndetse iri kumwe n’inyana yayo. Abaturanyi be bahawe ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Umudugudu wa Subukiniro nawo wahawe ikimasa na Polisi y’igihugu cyizajya kibangurira inka z’abaturage kuko ubwo baheruka gusurwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, bagaragaje ko bagikeneye.
Bahawe n’ibiribwa birimo umuceri, ifu ya kawunga, isukari n’amavuta kugira ngo basabane bishimire ibyiza bamaze kugeraho ndetse bungurana n’ibitekerezo ku kwicungira umutekano no kwiteza imbere.
Ntirandekura amaze guhabwa inka yashimiye ubuyobozi avuga ko agiye kongera kubona amata yo kunywa n’ifumbire yo guhingisha.
Ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira ubuyobozi bwiza bwa Perezida wacu uhora atugezaho ibyiza. Iyi nka bampaye hamwe n’iyayo ngiye kuzifata neza nzihate ubwatsi ku buryo zizangeza ku iterambere.”
Umugore wa Ntirandekura witwa Uwamahoro Odette yavuze ko abagizi ba nabi bamaze kubicira inka no gukomeretsa umugabo we byabasigiye ubukene bukabije ku buryo yibazaga uko ejo habo hazamera. Yashimiye ubuyobozi avuga ko inka bahawe bazayifata neza ikabateza imbere.
Ati “Abo bagizi ba nabi bakomerekeje umugabo wanjye njya kumurwaza mu bitaro tumaramo amezi ane, igihe twari mu bitaro n’inka yacu irapfa kuko bari bayikomerekeje. Byaduteye ubukene kuko ntabwo twakoraga kandi usibye kuba umugabo wanjye yari yarakomeretse nanjye nari narahungabanye. Iyi nka izaduha amata n’ifumbire dukore twiteze imbere.”
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Subukiniro bavuze ko ikimasa bahawe ndetse n’ibiribwa ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.
Nyiransanzimana Bonifride ati “Inaha nta kimasa twagiraga ku buryo twajyaga gushakisha mu yindi midugudu bakaduca amafaranga ibihumbi bitanu. Turashimira Polisi iduhaye iyi nka n’ubuyobozi bwiza buri muri iki gihugu.”
Abaturage bo mu Mudugudu wa Subukiniro baganiriye na IGIHE bavuze ko biyemeje gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano gucunga umutekano no kuwubungabunga.
Niyonsaba Marie ati “Abagabo bacu bakora irondo ryo ku manywa na nijoro, twebwe abagore tugomba guteka kare kugira ngo bagende bariye bameze neza kandi dufite telefone ku buryo iyo tubonye umuntu tutazi duhita duhanahana amakuru tukamenya uwo ari we n’ikimugenza.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, yabwiye abaturage ko yaje kubashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano no kubageza ubutumwa ku cyifuzo bagaragaje ko bakeneye ikimasa.
Ati “Naje hano kubashimira, icyo mbashimira cyane ni ubufatanye dufitanye mu gucunga umutekano. Ubushize ubwo twaje inaha twahuye n’inzego z’ibanze ku Mudugudu wa Kibyagira mu nama ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Subukiniro yagaragaje ko ikeneye impfizi (…) ubuyobozi bwa Polisi bwiyemeje kuyibaha. Ni impfizi nziza ya kijyambere kandi twifuza ko buri wese azayibonaho icyororo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye abaturage bo mu Mudugudu wa Subukiniro ko bahawe inka kugira ngo biteze imbere, abasaba gukomeza gukora cyane biteza imbere ari nako bakomeza ubufatanye mu gucunga umutekano.
Uwamahoro yabwiye abaturage ko bamwe mu bagize uruhare mu guhungabanya umutekano wabo bafashwe kandi bazabibazwa n’ubutabera.
Ati “Ni umunsi wo kwishimira ibyo twagezeho ndetse n’uburyo twakumiriye umwanzi tukamunesha (…) ibi turi kubikora nk’ubuyobozi ariko ntabwo bivuze ko abakoze biriya byaha batazabiryozwa cyane cyane ko babyigambaga twese tubyumva.”
Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza gahunda za Leta birinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge ndetse bagaharanira kubana neza mu miryango birinda amakimbirane.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!