00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yatanze ikiganiro ku ishuri ryagaragayemo umwana wareberaga mu biganza bya bagenzi be ko ari Abatutsi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 6 March 2025 saa 12:57
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bwasabye urubyiruko rw’abanyeshuri bo ku Ishuri Ryisumbuye rya Sekera; mu Karere ka Nyamagabe, kurushaho kwimakaza ubumwe bakitandukanya n’ibyabazanamo ingengabitekerezo ya jenoside byose.

Muri Gashyantare 2025 umunyeshuri w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mur ishuri rya GS. Sekera, wagendaga areba imirongo iri mu biganza by’abandi bigana, maze umwe muri bo amubwira ko abonye ari Umututsi kandi ko bazabamwica.

Umuyobozi wa GS Sekera, Ngiyembere Charles, yabwiye IGIHE ko byatumye bongera imbaraga mu itorero ryo mu kigo kugira ngo abana bose barusheho kunga ubumwe.

Ati ”Twatewe ipfunwe n’ibyabaye mu ishuri ryacu, ariko byatumye twongera imbaraga mu itorero ryo ku ishuri, aho buri shuri riba ari isibo.”

Ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside bwakozwe na RIB mu Karere ka Nyamagabe mu bigo by’amashuri birimo na GS Sekera, Umuyobozi muri RIB Ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yabwiye abana ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo, abasaba kwirinda ababashora mu bibi.

Ati ”Numvise ko hano hari umwana warebaga abandi mu biganza, areba ko harimo inyuguti ya ‘M’, kandi ibyo nta mumaro. Ese mbabaze, iyo ugiye kwa muganga ukiza amagara yawe, ujya kureba amazuru y’ukuvura? Twese ntitwaba barebare, ntituzaba ibikara cyangwa inzobe. Ntabwo twese twagira imitwe minini cyangwa mito, amazuru manini cyangwa amato.”

Yabibukije ko Abanyarwanda bose bakomoka kuri Gihanga, bityo ko ubumwe bagomba kubukomeraho.

Ati ”None se ko twese tuvuga ko twabyawe na Gihanga umwe, ubwo dufite ba gihanga bangahe? Ibi bibatanya mubireke; kuko ntawe ubijyana ku isoko ngo bimuheshe amafaranga. Ntibikijyanye n’aho Isi igeze, nimubivemo kuko si byo igihugu kidukeneyemo.”

Abanyeshuri bahawe ibi biganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi, kandi biteguye no kubyigisha ababyeyi babo.

Nzagumyansenge Jonas wiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye ati "Twigira kumenya, kandi hari ibyo mutubwiye tumenye tugiye kubikurikiza, ndetse ibyo turabibwira abo twasize iwacu."

GS Sekera yigamo abanyeshuri 1600, bari mu byiciro bine birimo icy’incuke, amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga.

Ubu bukangurambaga buri gukorwa mu bigo 166 byo hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe, muri gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye muri GS Sekera, GS Ngororero ndetse na GS Gisanze mu Murenge wa Tare.

GS Sekera yigamo abanyeshuri barenga 1600
Umuyobozi muri RIB Ushinzwe Ubukangurambaga no Gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yasabye abanyeshuri kuba umwe
Inzego zitandukanye zari muri ubu bukangurambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .