Nyamagabe: Polisi yafatiye mu cyuho abangizaga ishyamba rya Leta

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Werurwe 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi mu kagari ka Mujuga kuri uyu Gatanu taliki ya 07 Werurwe yafatiye mu cyuho abagabo babiri ubwo batemaga ibiti mu ishyamba rya Leta riri ahitwa Gasasa, babibazagamo imbaho ibindi babitwikamo amakara.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage baturiye iryo shyamba bavuga ko hari abantu bigabiza iryo shyamba bakajya kuritemamo ibiti.

Yagize ati "Tukimara kumenya ayo makuru twarakurikiranye dufata bariya bagabo bombi barimo kubaza ibiti muri ririya shyamba riri ahitwa Gasasa. Twasanze babanje kubikatamo ingeri zimwe barimo kuzibazamo imbaho izindi barimo kuzitwikamo amakara."

Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kitabi kugira ngo hatangire iperereza ku cyaha bakoze.

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati ’’Turashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha. Ndagira ngo nibutse abangiza ibidukikije cyane cyane amashyamba ko baba bihemukira kandi bahemukira ibinyabuzima byose kuko ariya mashyamba bangiza niyo atanga umwuka mwiza duhumeka ndetse akagira uruhare runini mu gutuma tubona imvura akanafata ubutaka bw’igihugu cyacu ntibutwarwe n’isuri."

Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .