Ibyo bikorwa yabikoze kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020 muri gahunda y’ubufatanye isanzwe igirana n’abaturage mu iterambere, imibereho myiza, kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.
Mu Karere ka Nyamagabe imiryango 217 yo mu Mudugudu wa Subukiniro uherereye mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi yahawe amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba.
Uwo mudugudu wegereye ishyamba rya Nyungwe, wagabweho igitero n’inyeshyamba za FLN ku wa 13 Mata 2019 zisiga zisahuye abaturage ibiribwa n’amatungo zinabakomeretsa bamwe. Mu minsi ishize abawutuye babwiye IGIHE ko babangamiwe no kutagira ibikorwa remezo birimo amashanyarazi amazi n’imihanda.
Ugizwe n’ingo 227 zituwe n’abaturage 1407. Ingo zahawe amashanyarazi akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba ni 217 kuko izindi 10 zari zisanzwe ziyifitiye.
Bamwe mu bahawe amashanyarazi babwiye IGIHE ko imibereho yabo igiye guhinduka ikarushaho kuba myiza.
Nyiransanzima Bonifride yagize ati “Twamurikaga utumuri two mu ziko ariko turishimira ko baduhaye amatara; ubu ngubu ndinjira mu nzu nkakanda ku gikuta mu nzu hakabona, turarira ahabona, umwana yava ku ishuri agasubira mu masomo ni ukuri turashima Polisi yacu na Perezida wacu wayitoje neza.”
Gakwandi Floduard yavuze ko amashanyarazi bahawe azabafasha no kugira umutekano usesuye.
Ati “Mfite amatara mu nzu no hanze ku buryo nijoro haba habona umutekano ari wose, nta mujura wapfa kuza kwiba kuko haba habona. Tuzakomeza gufatanya n’abayobozi gucunga umutekano dukora amarondo kandi tunatangira amakuru ku gihe kuri Polisi kuko iduhora hafi.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe, Kabayiza Lambert, yavuze ko Umudugudu wa Subukiniro wahawe amashanyarazi mu rwego rwo gushimira abawutuye kuko wagaragaje ibikorwa by’ubudashyikirwa mu gucunga umutekano no kuwubungabunga.
Yavuze ko ari igikorwa ngarukamwaka bafatanya na Polisi y’Igihugu aho bahitamo umudugudu wagize ibikorwa by’indashyikirwa mu gucunga umutekano cyangwa mu gukumira ibyawuhungabanya.
Ati “Umudugudu wa Subukiniro mu bihe bishize wagaragayemo bimwe mu bikorwa by’urugomo by’umwanzi, ni umudugudu wakoze ibikorwa by’ubudashyikirwa kuko abawutuye bageragaje guhangana n’ibyo bitero baratabaza birwanaho.”
Yasabye abaturage gufata neza amashanyarazi bahawe, avuga ko bizeye ko azahindura imibereho yabo kuko bazarushaho kugira isuku n’abana babo bakiga neza.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere mu Karere ka Nyamagabe, SSP Burahinda Ntacyo, yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano no kuwubungabunga kuko ari wo musingi w’iterambere, abizeza ko bazakomeza kubashyigikira.
Muri Kamonyi Polisi y’Igihugu hamwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, bifatanyije n’abaturage gutera ingemwe zigera ku 5000 z’ibiti by’inturusu na pinusi kuri site ya Kanyinya mu Murenge wa Rukoma.
Byakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri no gufasha abaturage kwita ku bidukikije no kubibungabunga.
Mu Karere ka Rubavu Polisi yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kanama, aho bateye ibiti bivangwa n’imyaka byo mu bwoko bwa Alinus bigera ku 5600 ku buso bwa hegitari 20 byitezweho kurwanya isuri no kubungabunga umugezi wa Sebeya.
Mu biganiro byatanzwe nyuma y’icyo gikorwa, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias, yashimiye Polisi y’Igihugu igikorwa cyiza yabafashije cyo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage no kubungabunga umugezi wa Sebeya, yizeza ko ibiti byatewe bazabifata neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwamariya Florence, yasabye abaturage kubungabunga ibiti byatewe kugira ngo bizakure neza bitange umusaruro.
Ati “Ibi bikorwa dukorana na Polisi biganisha ku iterambere kuko kubungabunga ibidukikije bidufasha mu iterambere rirambye. Amaterasi y’indinganire ari hano azarinda isuri ubutaka. Ibi biti bivangwa n’imyaka tuzabivanamo imbaho, amababi yabyo ni ifumbire kandi bituma duhumeka umwuka mwiza.”
Ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abaturage burasanzwe kuko bahurira mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho yabo no guteza imbere igihugu ndetse no kubungabunga umutekano.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!