Nyamagabe: Perezida Kagame yasabye ko ubukene no guhora inyuma mu mihigo bishakirwa umuti

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Gashyantare 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye ko haba ubufatanye mu guhashya ubukene mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bose bakagira imibereho myiza kandi hakagira igikorwa mu kwesa imihigo ntibahore mu myanya y’inyuma.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga abaturage bo muri ako karere muri gahunda yo kuganira na bo no kungurana ibitekerezo.

Umukuru w’Igihugu yibanze kuri gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, asaba ko hagira igikorwa ibipimo by’ubukene bikababanywa. Muri Nyamagabe abagera kuri 48% bari munsi y’Umurongo w’Ubukene naho 18% bari mu bukene bukabije.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu ako karere gahora mu myanya y’inyuma.

Ati “Ntabwo twakemura icyo kibazo cy’ubukene tudakora tudakoresha neza na bikeya dufite. Ntabwo wahora uha abantu inkunga wongera ku bushobozi n’iyo bwaba ari buke bari bafite ngo aho kugira ngo batere imbere basubire inyuma; icyo ni ikintu kidashobora kumvikana, hari ikindi kibazo ubwo tugomba kumva ndetse tugashakira n’umuti.”

Kugira isuku ntibisaba gutegereza inkunga

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kibazo cy’umwanda no ku batagira ubwiherero, yibutsa ko ari ibintu bikwiye gukorwa hadatagerejwe inkunga.

Ati “Gusukura iwawe mu rugo kugira ngo habe isuku na byo bishaka inkunga iturutse hanze? Amazi atemba cyangwa ay’imvura na yo kugira ngo uyakarabe cyangwa uyamasheshe na byo tubitegerezeho inkunga ituruka hanze? Ni’kibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose mu gufasha abaturage kuva mu bukene babaha inyigisho hashyigikirwa na gahunda zo kubafasha zashyizweho.

Yavuze ko abaturage barenga ibihumbi bitanu bahabwa inkunga y’ingoboka naho abarenga ibihumbi bitandatu bakora imirimo y’amaboko muri VUP.

Yanenze abayobozi bananiwe ikibazo cy’uruganda rw’ingano

Perezida Kagame yanageze ku buyobozi, abaza ukuntu bwananiwe gukemura ikibazo cy’uruganda rw’ingano mu Karere ka Nyamagabe, bigatuma abahinzi bagwa mu gihombo.

Yabajije impamvu urwo ruganda rw’ingano rwitwa ‘Gitare Mills’ rutagikora kandi abayobozi ntibakurikirane icyo kibazo hakiri kare.

Ati “Mukanya bahoze bambwira uruganda rutanganya ingano rudakora neza bikajya aho bikamara imyaka. Nahoze mbwira Umuyobozi w’Intara nti ‘ariko ko uruvuga nk’aho ari uruganda rukora imodoka?’ uruganda rukora ingano rwananiranye rute?”

Yakomeje abaza Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ibisobanuro kuri rwo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yavuze ko byatewe n’uko abafatanyabikorwa barwo bacyumvikana ukuntu bazishyura inguzanyo bahawe na banki.
Perezida Kagame yabajije niba uko kumvikana gushobora gutwara imyaka cyangwa amezi menshi, Guverineri Gasana yemera ko habayeho uburangare.

Ati “Twagize intege nkeya ariko tugiye kubyihutisha”.

Gitare Mills’ ni uruganda rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni. Mu 2017 rwongeye gusubukura imirimo ariko muri Mutarama 2018 rwongera gufunga imiryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamgabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko “Sosiyete yitwa SMGC yaruguzemo imigabane myinshi igura n’ideni urwo ruganda rwari rufite; inanirwa kwishyura banki iryo deni bituma rudakora.”

Avuga ko urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda rukeneye arenga miliyoni 44 FRW kugira ngo rwongere gukora. Byari biteganyijwe ruzajya rutunganya toni 10 z’ingano ku munsi ariko rwafunze imiryango rubasha gutunganya toni eshanu.

Igice ruherereyemo muri Nyamagabe kigizwe n’imisozi miremire ikunze guhingwamo ingano.

Abahinzi b’ingano bo muri Nyamagabe bavuze ko ingano baheruka guhinga zisa n’izabapfiriye ubusa kuko babuze aho bazigurisha.

Perezida Kagame yasabye ko ibibazo byugarije abaturage bikemurwa byihutirwa
Guverineri Gasana yavuze ko hari aho ubuyobozi bwagize intege nke, bugomba gukosora
Perezida Kagame aganira na Guverineri CG Gasana na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase
Perezida Kagame aramutsa abaturage ba Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza