Yabigarutseho ku wa 28 Gashyantare 2025, ubwo yasozaga urugero rw’Inkomezabigwi 350 zo mu mirenge ya Tare, Kibirizi, Kitabi na Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.
Dr. Bizimana yavuze ko urugerero rufasha urubyiruko kugira imyumvire imwe mu byo bakora mu ntumbero y’iterambere.
Ati “Iyi gahunda igamije gutuma mugira imyumvire ihuriweho. Iyo myumvire iba myiza yuje ishyaka, ubupfura, gukunda igihugu, ubunyangamugayo, gufasha abatishoboye. Banamenyeramo gahunda za Leta mu mibanire, ubukungu, iterambere n’uruhare bagomba kubigiramo.”
Yakomeje avuga ko iri riba ari ishuri ribafasha kumenya ko bagomba gufashanya, gukorera ku gihe n’ibindi bibafasha mu kwiteza imbere.
Yashishikarije abifuza gusigasira umutekano w’igihugu mu maraso yabo ya gisore, ko bafata inshingano bakitabira kujya mu nzego zirinda igihugu zirimo Polisi n’Ingabo z’u Rwanda.
Intore yo ku mukondo, Irabaruta Françoise, wavuze mu izina ry’abandi yavuze ko urugerero bakoze rwatumye bongera gusobanukirwa agaciro k’ubumwe no gukunda igihugu. Ati ”Urugerero ruraturema, rukatwubaka, rukanaturema.”
Yakomeje avuga ko banaboneho umwanya wo gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo kuzamura imirire myiza, kurwanya umwanda, kugira uruhare mu kubakira abatishoboye, ibikorwaremezo, kubikora bikabatera ishema.”
Mugenzi we Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Tare, na we yavuze ko ku rugerero yungukiyemo byinshi birimo gufasha ababyiruka kurushaho kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo basigasire ubumwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bushima ibikorwa byakozwe n’intore muri uru rugerero, kuko byibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Aho hubatswe inzu eshatu z’abatishoboye hanasanwa izindi 47, hubatswe ubwihero 25 hanasanwa ubundi bugera ku 125, hashyizweho ingarani 57, uturima tw’ibikoni 126 n’ibindi bitandukaye bibarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 56 Frw.
N’ubwo agaciro k’ibikorwa byose byakozwe bitaratangazwa, muri rusange intore z’Inkomezabigwi zagombaga kwitabira urugerero mu gihugu zisaga ibihumbi 69, ariko abarwitabiriye ni 48.302.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!