00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Impanuka y’imodoka yakomerekeje babiri, hangirika byinshi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 15 March 2025 saa 01:05
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yavaga mu Mujyi wa Nyamagabe yerekeza mu Murenge wa Kibumbwe, yakoze impanuka irenga umuhanda, igwa munsi yawo, abari bayirimo barakomereka mu gihe inzoga yari ipakiye zangiritse.

Byabereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Karambo. Amakuru avuga ko iyi modoka yarenze umuhanda, ikagwa munsi yawo muri metero eshanu.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko hakomeretse abari mu modoka babiri ari bo shoferi n’umufasha, hanangirika imodoka n’inzoga yari ipakiye.
Yongeyeho ko byatewe no gutwara nabi.

Ati “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’imodoka. Abashoferi bagirwa inama yo kwirinda uburangare n’andi makosa yose kuko ari yo ateza impanuka.”

Kugeza ubu, abakomeretse barwariye mu Bitaro bya Kigeme, mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi mpanuka y'imodoka yangije byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .