Ni ubutumwa yatanze ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibumbwe ku wa 16 Mata 2022.
Kanamugire yashimye ko abazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonye ubutabera, abayikoze bagahanwa n’inkiko zirimo Gacaca.
Gusa yavuze ko ubu hakiri ikibazo cy’abakatiwe ibihano n’inkiko ariko batarahanirwa ibyo bakoze.
Yagize ati “N’ubu turacyafite ikindi kibazo kijyanye n’ubutabera, kijyanye n’uko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside badashobora gukora ibihano byabo.”
Mu kubishyigikira yafatiye urugero mu Murenge wa Kibumbwe, avuga ko hari dosiye zigera kuri “32’’ zitararangira.
Yagize ati “Turasaba RIB, igihugu cyacu kigomba guca umuco wo kudahana. RIB idufashe ibyo bibazo birangire. Abantu niba barakoze ibyaha bagahanwa n’Inkiko Gacaca, bakore ibihano byabo kuko no kudakora igihano, uwo muntu hano muri sosiyete rwose arabangamye. Ntabwo yaza ngo atange ituze, ni wa wundi ushobora gusanga igihe cyose yateza n’ibibazo by’umutekano muke.”
Kanamugire yasabye ko abakoze Jenoside bari mu nzego z’ubuyobozi bakurwamo ahubwo hakarebwa abantu b’inyangamugayo badafite ubusembwa.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde, yagaragaje ko mu gihe cya none imbuga nkoranyambaga ziri kwifashishwa cyane n’abatambutsa ubutumwa burimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guharabika Igihugu n’Umukuru wacyo.
Yasabye urubyiruko by’umwihariko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwamagana aba bantu.
Yagize ati “Ibyo byose dufatanye tubyamagane kandi tubirwanye. Twese dufatanyije, turasaba cyane cyane urubyiruko, rubyiruko bana bacu, ibyo mwirinde ko byabayobya, ahubwo mugire uruhare rugaragara mu kubyamagana kuko ni namwe benshi mukoresha izo mbuga nkoranyambaga. Ni mwe Rwanda rw’ejo, ni mwe mizero y’igihugu cyacu.”
Ku kibazo cy’abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarangije ibihano, Uwamahoro yavuze ko akarere kiyemeje kubishakira igisubizo.
Yakomeje ati “Mbonereho gusaba ko aho umuntu afite amakuru twajya tuyatanga, tukayashyikiriza inzego z’ubuyobozi; zaba inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta ariko n’inzego z’ubutabera, cyane cyane kuri ibi bijyanye n’abantu bidegembya, bakatiwe, batarangije ibihano. Nidufatanya ni bwo tuzubaka ejo heza h’abazadukomokaho kandi tugafatanya kubaka u Rwanda twifuza.”
Abitabiriye uyu muhango basangijwe ubuhamya bwa Dusabe Christine wari uhagarariye imiryango y’abashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibumbwe. Yagarutse ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu no muri aka gace by’umwihariko.
Dusabe yashimiye ubutwari bwaranze abarokotse Jenoside, anaboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abayizize baherereye kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Hari ikintu nisabira abantu bo muri Kibumbwe. Njya mbona kuri televiziyo ahandi hantu, abakoze Jenoside basaba imbabazi abo bayikoreye. Banyakibumbwe, mwatwegereye ko imbabazi tuzifite. Mukaduha amateka nyayo, tukamenya aho abacu baguye, tukamenya uko twiyunga ariko byibuze ntitwiyungire ku kinyoma.”
Urwibutso rwa Kibumbwe rushyinguwemo imibiri irenga 380 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.










Amafoto: Nkundineza Jean Paul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!