00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Hagiye kubakwa isoko rya miliyoni 800 Frw rizafasha impunzi n’abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 13 May 2022 saa 02:35
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe hagiye kubakwa isoko rya kijyambere rizaba rihuriyemo impunzi z’Abanye-Congo n’abaturage b’Abanyarwanda bazakiriye, rizatwara miliyoni 800 Frw.

Ni isoko rizubakwa mu Kagari ka Kigeme iruhande rw’ikambi ya Kigeme icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rizaba rigeretse inshuro imwe ariko ryubatse mu buryo rishobora kugerekwa inshuro ya kabiri.

Ni ahantu hari hasanzwe hari isoko rishaje ryubakishije imbaho ku buryo ryabangamiraga abarigana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko iryo soko rizatangira kubakwa muri Kamena 2022 rigatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 800 Frw.

Rizubakwa mu bice bibiri aho icya mbere kizatwara miliyoni zirenga 450 Frw kikaba kirangiye mu mwaka umwe.

Niyomwungeri avuga ko baryitezeho ibintu bitatu by’ingenzi. Ati “Icyo twiteze ni uko abaturage bacu n’impunzi bazagira ahantu heza ho gucururiza, ikindi ni uko imibanire y’abaturage bacu n’impunzi izarushaho kuba myiza kubera ko batarwanira aho gukorera. Ikindi ni uko iri soko rizahindura imyumvire abana batoya bagakura bazi ko bashobora gucururiza ahantu heza kandi hafite n’ibipimo bijyanye n’aho Isi igeze.”

Yavuze ko ubutaka rizubakwaho ari ubwa Diyoseze ya Kigeme n’igice gito cy’umuturage kandi bose bamaze guhabwa ingurane.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe n’Impunzi bavuga ko iryo soko baryitezeho imikorere myiza n’iterambere.

Kwizera David usanzwe acumbitse mu Nkambi ya Kigeme, yavuze ko aho bakoreraga mbere hari hameze nabi kubera inzu zishaje.

Ati “Ikintu twiteze mu mikorere yacu ya buri munsi ni uko tugiye gukorera ahantu heza hameze neza kandi ntekereza ko n’abakiriya baziyongera kandi hari n’abazaza baturutse hirya no hino bazane n’ibicuruzwa tutashoboraga kubona kubera ko twari dufite agasoko k’akajagari ugasanga hari abantu bagasuzugura.”

Musanganire Esperence na we yavuze ko aho bakoreraga mbere batari bizeye umutekano waho kuko inzu zitari zikomeye bigatuma abajura babiba.

Ati “Hari umuntu wazaga yagera ku muhanda yabona utuzu dukoreramo akitambukira ariko ubu abakiriya baziyongera kandi tuzaba dukorera ahantu heza hafite umutekano nta mujura waza ngo apfe kukwiba.”

Mu kuryubaka Akarere ka Nyamagabe kazishyura 30% naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cy’u Budage (GIZ)bafatanye kwishyura 70%.

Rizubakwa ahantu hari hasanzwe hari isoko rishaje ryubakishije imbaho ku buryo bitari bimeze neza
Mu nkambi ya Kigeme hakorerwa ibikorwa by'ubukorikori bitandukanye
Bari basanzwe bacururiza ahantu hatameze neza
Igishushanyo mbonera cy'inyubako y'iryo soko cyamaze kuboneka
Abazagira uruhare mu kubaka iryo soko basuye aho rizubakwa
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko iryo soko rizatangira kubakwa muri Kamena 2022 rigatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 800 Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .