00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Biyemeje gusangiza bagenzi babo ibyiza bya RFL

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 05:29
Yasuwe :

Ubukangurambaga bwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera, RFL bwakomereje mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bavuze ko bagiye kuyigana no kuyisobanurira abandi.

Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, mu bukangurambaga RFL yakoreye mu Murenge wa Gasaka ku Kibuga cy’Umupira cya Nyamagabe.

Hari abahanzi batandukanye barimo Senderi International Heat, Butera Knowles, Intore Masamba ndetse n’Umushyushyarugamba Anitha Pendo.

Dufitumukiza Jean De Dieu, umuturage wo muri Nyamagabe yavuze yishimiye kuba izi serivisi zose zitangirwa mu Rwanda aho kujya kuzishaka hanze.

Yemeje ko RFL ari igisubizo ku rubyiruko kuko isi serivisi ari rwo ruzikeneye cyane.

Ati “Ndashishikariza urubyiruko kugana iki kigo mu gihe cyose hari impaka byabasha gukemura.”

Ni ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage serivisi zose za RFL n’aho bazikura ariko bakanyuzamo bakabasusurutsa binyuze mu bahanzi batandukanye nk’uko Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Ubutabire muri Iki kigo Kabera Justin abisobanura.

Ati “Twazanye n’aba bahanzi kugira ngo mu by’ukuri abaturage babyine indirimbo zabo ariko bakira n’ubusobanuro n’ubutumwa twabageneye bamenye ko servisi zacu zihari nibazikenera kandi bamenye aho badushakira.”

Muri serivisi RFL itanga harimo izo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n’ingano za alcohol mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, ndetse no gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe.

Harimo na serivisi zo gusuzuma ibintu bitandukanye birimo ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga,inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, ibyahumanijwe na microbes no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Ubwo batangizaga ku mugaragaro ubu bukangurambaga mu Karere ka Ngoma Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Karangwa Charles, yavuze ko hari abaturage benshi bari batarasobanukirwa ko izi serivisi zitangirwa mu Rwanda.

Yagaragaje ko kumanuka bakabisobanurira bo mu bice bitandukanye by’igihugu biri gutanga umusaruro.

Ati “Ahubwo bumvaga ko izi serivisi ziba mu bihugu byateye imbere nk’i Burayi n’ahandi, iyo habaye ibyaha hari abari baziko ibimenyetso byafashwe byoherezwa mu bihugu bya kure byateye imbere.”

Dr Karangwa yavuze ko kuri ubu bifuza ko Abanyarwanda bose bamenya ko iyi Laboratwari yashyiriyeho abaturage kugira ngo hanozwe ubutabera ndetse ntihakagire umuntu urengana.

Abaturage bitabiriye ubu bukangurambaga bwa RFL basusurukijwe n'abahanzi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .