Nyamagabe: BDF yasabye abize imyuga kuyigana ikabafasha kubona inguzanyo mu bigo by’imari

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Ikigega cy’Ingwate BDF (Business Development Fund) cyasabye abarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kukigana kikabafasha kubona inguzanyo mu bigo by’Imari bagashyira mu bikorwa ibyo bize bakiteza imbere.

Umukozi ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF ishami rya Nyamagabe, Mpayimana Yves, yabibwiye abagera kuri 62 barangije amasomo mu ishuri rya IPRC Kitabi yo gutunganya no gutegura amafunguro ndetse kwakira abantu.

Abahawe inyemezabumenyi zabo ku wa 22 Ugushyingo 2019 ni abakobwa 40 n’abahungu 22; bose bamaze amezi ane biga.

Bamwe mu barangije amasomo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bahawe ubumenyi bwinshi kandi bifuza kububyaza umusaruro ariko bafite ikibazo cy’aho bazakura ubushobozi.

Uwamahoro Claudine wize guteka avuga ko yamenye gutegura amafunguro atandukanye kandi neza ku buryo abasha no guteka indyo mpuzamahana.

Ati “Nari nsanzwe nzi guteka bisanzwe ariko kuri ubu namenye gutegura indyo zitandukanye ku buryo nabikora nk’ubucuruzi.”

Gakwerere Sylvan wize ibijyanye no kwakira abantu ndetse no gutunganya aho barara yemeza ko mu mezi ane bamaze biga hari byinshi yamenye.

Ati “Namenye uburyo bugezweho bwo gukora isuku, gutunganya igitanda ku buryo mbasha kubikora neza bitandukanye na mbere. Ubushobozi bubonetse nashinga ubucuruzi nkakora”

Umukozi ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF ishami rya Nyamagabe, Mpayimana Yves, yababwiye ko badakwiye kugira ikibazo cy’igishoro kuko inyemezabumenyi bahawe ibemerera kugana ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo n’inkunga babifashijwemo na BDF.

Ati “Turabashishikariza kujya muri Sacco aho bashobora kubona inguzanyo ziturutse muri BDF. Nibabona izo nguzanyo bazazikoreshe neza uko bukwiye. Muri izo nguzanyo baha harimo inkunga ingana na 50% by’ayo basabye.”

Mpayimana yabasobanuriye ko icyiza kirimo ari uko bahabwa n’ibikoresho aho 80% by’amafaranga umuntu yasabye aba ari ibikoresho naho 20% akaba amafaranga yakwifashisha mu bindi.

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abasoje amasomo yabo ko bitezweho ibintu bibiri by’ingenzi.

Ati “Icya mbere ni ugukoresha ubumenyi mwahawe mwihangira imirimo, icya kabiri ni ukunoza serivise mutanga cyangwa kunoza ibyo mukora mukabikora kinyamwuga.”

Ishuri rikuru rya IPRC Kitabi rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abagera kuri 800 kuva ryashingwa mu 2010.

Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabasabye kujya kwihangira imirimo no kunoza ibyo bakora
Abasoje amasomo y'imyuga muri IPRC Kitabi ni abakobwa 40 n'abahungu 22
Gakwerere Sylvan yize ibijyanye no kwakira abantu ndetse no gutunganya aho barara
Nyuma yo kumara amezi ane biga gutunganya no gutegura amafunguro ndetse no kwakira abantu bahawe inyemezabumenyi
Umukozi ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF ishami rya Nyamagabe, Mpayimana Yves yasabye abarangije kuyigana ikabafasha kubona inguzanyo n'inkunga
Uwamahoro Claudine yize guteka ku buryo abasha no gutunganya amafunguro mpuzamahanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza