Nyamagabe: Basanga ubukangurambaga mu kwirinda Coronavirus butanga umusaruro kurusha guhabwa ibihano

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2020 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe na bamwe mu baturage bagatuye bemeza ko ubukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, buri gutanga umusaruro mwiza mu kucyirinda no kugikumira kuruta gutanga ibihano ku barenze ku mabwiriza.

Byavuzwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hakorwaga ubukangurambaga mu mirenge itandukanye hagamijwe gusobanurira abaturage icyo Coronavirus aricyo, ububi bwayo n’uko yakwirindwa ndetse n’impamvu yafatiwe ingamba zitandukanye zikora ku buzima bw’abaturage n’imibereho yabo.

Ubwo bukangurambaga bwateguwe na Radio Ishingiro ku bufatanye na WaterAid Rwanda n’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’inzego z’ubuzima.

Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yabwiye IGIHE ko bateguye ubwo bukangurambaga kuko icyo cyorezo kikimara kugera mu Rwanda hakwirakwiye ibihuha byinshi byishyira abaturage mu rujijo.

Ati “Abaturage bari bakeneye kubwirwa impamvu basabwa kuguma mu rugo, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa; cyane ko icyorezo cya Coronavirus kiza cyazanye n’ibihuha byinshi by’abavuga ko iyo ndwara ari impimbano cyangwa hari abo idafata n’ibindi byinshi.”

Yavuze ko mu gukora ubukangurambaga basanga abaturage aho bari nko mu isoko, mu dusantere n’ahandi bakabaganiriza ndetse bakabaha n’umwanya wo kubaza ibyo badasobanukiwe.

Muri ibyo biganiro bagirana n’abaturage, nyuma bababaza ibibazo bijyanye n’ibyo bigishijwe, ababisubije neza bagahabwa ibihembo birimo amasabune n’udupfukamunwa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tare babwiye IGIHE ko ubukanguramabaga bateguriwe babwishimiye kuko bubafasha gusobanukirwa byinshi no kumenya impamvu nyayo y’ingamba zafashwe.

Hitabatuma Agnes ati “Byatangiye batubwira ngo icyorezo giterwa no kurya agacurama kandi ko abirabura kitabafata kuko bafite ubudahangarwa bw’umubiri. Ntabwo twari tubisobanukiwe neza ariko bamaze iminsi babidusobanurira twarabisobanukiwe. Ingamba zo kwirinda turazubahiriza nta gukorera ku jisho.”

Nkiriyimana Jean Damascène we avuga ko atari asobanukiwe impamvu yo kwambara agapfukamunwa no gukaraba buri kanya.

Ati “Njyewe ndacuruza bigeze no kumpana ngo nafunguye kandi bitemewe ariko numvise bandenganyije kuko ntabwo nari nzi impamvu ituma badutegeka gufunga kandi nta cyorezo kiri mu Karere kacu; bavugaga kiri i Kigali ku kibuga cy’indege. Kuza kudusobanurira uko bimeze rero ni byiza kuko ubu twarabimenye ko tugomba kwirinda.”

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe baganirie na IGIHE bahuriza ku kuba inyigisho bahabwa ku cyorezo cya Coronavirus zibagirira akamaro kurusha ibihano bahabwa kuko bituma bakora ibyo bazi badacungana n’ubuyobozi.

Imaniraguha Jean Bosco ati “Njyewe ntabwo nari nzi neza agapfukamunwa icyo kamaze niyo mpamvu nakambaraga neza ari uko mbonye umuyobozi cyangwa Dasso, ariko ubu ndabizi neza ko gatuma umuntu duhuye atabasha kunyanduza Coronavirus.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko kugeza ubu hari intambwe nziza imaze guterwa ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bitandukanye na mbere aho abaturage batabyumvaga neza.

Ati “Icyo dushima kugeza ubu ni uko iyo umuntu areba ku muhanda wa kaburimbo n’ahahurira abantu ku masoko no ku nzego z’ubuyobozi, by’umwihariko no mu nsengero tumaze gufungura, ubona amabwiriza yubahirizwa ndetse hari n’ibikorwa remezo byateganyijwe bifasha abaturage gukaraba intoki kandi bose bambara udupfukamunwa.”

Yashimye ubukangurambaga buri gukorwa na Radio Ishingiro ndeste na WaterAid Rwanda, yemeza ko buri gutanga umusaruro mwiza.

Yavuze ko kuri ubu bari gutegura uburyo bushya bwo gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus, aho bazajya bafata umuturage umaze kubyumva neza bakamuha umwanya akigisha bagenzi be.

Uwamahoro yemeje ko amabwiriza agitangwa hari abantu benshi bayarenzeho barahanwa, ariko kwigisha ari byo biri gutanga umusaruro kandi ikigamijwe ari uko abantu babyumva neza.

Abageze mu za bukuru nabo bamaze kumenya uko icyorezo cya Coronavirus kirindwa
Abasubizaga neza ibibazo bijyanye n'ibyo bigishijwe bahabwaga ibihembo
Abaturage bahawe umwanya babaza ibyo badasobanukiwe
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bemeza ko ubukangurambaga bwabagiriye akamaro
Bemeza ko bamaze gusobanukirwa impamvu hafatwa ingamba zo kwirinda Coronavirus
Bibukaga gusukura intoki mbere yo kugira ikindi bakora
Bishimiye ubukangurambaga bakorewe n'ibihembo bahawe
I Nyamagabe bamaze kumenyera ko mbere yo kwinjira mu iduka bagomba kubanza gusukura intoki
Mbere yo kwinjira mu isoko babanza gusukura intoki
Rukizangabo Shami Aloys mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kwirinda Coronavirus
Sinabubariraga Ildephonse yafatanyije na Rukizangabo Shami Aloys kwigisha abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kwirinda Coronavirus
Umuyobozi wa Radio Ishingiro Sinabubariraga Ildephonse yavuze ko bateguye ubukangurambaga kuko icyo cyorezo kikiza hakwirakwiye ibihuha byinshi bishyira abaturage mu rujijo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .