Aba baturage bo mu mu Murenge wa Uwinkingi bagaragaza ko izi nzu zanakoreshwa ibindi aho gupfa ubusa kandi zaratanzweho asaga miliyoni 116 Frw mu myaka isaga 12 ishize.
Amateka yo mu Kunyu avuga ko kari agace kazwiho kugira iriba ryarimo amazi aryohera inka arimo umunyu.
Kuva mu myaka yo hambere abantu batandukanye bo mu bice by’Ubunyambiri hakurya ya Rukarara, abo mu Bufundu muri Nyamagabe y’ubu, ndetse n’abo mu Buyenzi muri Nyaruguru ya none, bahashoraga inka bigatuma ngo zigira umukamo.
Kamanzi Emmanuel w’imyaka 70 utuye mu Murenge wa Uwinkingi, yabwiye IGIHE ko gushora inka mu Kunyu byanezezaga abashumba cyane kuko inka zahashokaga zatahaga zihaze ndetse n’abashumba bagasabana bimeze nk’ibirori.
Akomeza avuga ko kuhashora inka byacitse igihe hajyagaho gahunda yo kororera mu biraro, nyuma bahashyira umushinga w’ubukerarugendo ubona hari gahunda yo kujya bahasura, ibyo kuhashora inka biba birarangira.
Nyuma yaho mu 2012, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwahubatse inzu ebyiri z’ubukerarugendo zirimo inini yari ifite icyumba mberabyombi n’ibindi byumba, inzu nto ndetse n’ikibumbano cy’inka cyibutsa amateka y’inka muri ako gace.
Ibi byose bikaba byari bigamije kuhagira ahantu nyaburanga, ariko uyu mushinga waje kunanirana kuko kugeza uyu munsi izo nzu ntacyo zigeze zikoreshwa. Imwe mu nto yo yaranasakambutse ku buryo isigaye ari itongo, iya kabiri irimo kwangirika.
Abatuye muri aka gace n’abahanyura kenshi bahora bibaza icyabuze ngo izi nyubako zatwaye amafaranga ya Leta zibyazwe umusaruro cyangwa se zihabwe abo zagirira akamaro, igisubuzo bakakibura.
Bavuga ko babibonamo igihombo haba kuri Leta ariko no kuri bo ubwabo kuko aha hantu hakoreshejwe icyo hagenewe byakongera iterambere.
Umwe muri bo yagize ati “Biriya bintu byari bifite gahunda nziza mu gusigasira umuco ukomoka ku nka mu Rwanda. Abantu bari babyishimiye, bareba ukuntu bahavugurura hakagarura ubushyuhe bakajya bahasura ntihahombere igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko ibikorwaremezo byari byubatswe mu Kunyu byari bigenewe ubukerarugendo bushingiye ku mateka ajyanye n’inka byahombye koko, ariko akavuga ko bari gutekereza ikindi cyahakorerwa kugira ngo amazu ahari adahomba burundu.
Ati “Nyuma y’uko uriya mushinga udakoze, turi kureba ikindi kintu cyakorerwa hariya hantu, turacyari mu nyigo y’ibindi byahakorerwa bitaratangazwa.’’
Hari andi makuru IGIHE yamenye ko bimwe mu byahuhuye uyu mushinga w’ubukerarugendo mu Kunyu, ari amakosa yakozwe na rwiyemezamirimo wahawe akazi ko kongera amazi y’iriba ry’inka rya Kunyu.
Mu gihe yarimo aritunganya, yasagariye isoko amazi yavubukagamo, aho kwiyongera ahita akama burundu.
Uretse kuba aya mazi yararyoheraga inka akanatuma zigira umukamo, binavugwa ko n’umugore wayanywaga arwaye mu nda yahitaga akira n’ubwo nta bushakashatsi buzwi bwabyemeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!