00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda k’abaturage b’i Mugano bategesha ibihumbi 18 Frw kugira ngo bagere kuri kaburimbo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 February 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Mugano uherereye mu Karere ka Nyamagabe bafite agahinda k’uko bagorwa no kugera kuri kaburimbo kubera umuhanda mubi, aho bategesha ibihumbi 18 Frw kuri moto, bagasaba ubuyobozi kubakorera umuhanda mwiza.

Niba waravuye i Nyamagabe mu Mujyi ukerekeza mu Murenge wa Mugano, uri umwe mu bazi neza ububi bw’umuhanda uri muri ibi bice. Kugira ngo ugere muri uyu Murenge witaruye indi unyura mu Gasarenda mu Murenge wa Tare, ugakomeza mu mirenge ya Uwinkingi, Buruhukiro, Musebeya, Mushubi, Kaduha ukabona gukomeza werekeza muri Mugano.

Ni urugendo rurerure kandi rugizwe n’umuhanda mubi cyane urimo amakorosi ku buryo abatuye muri uyu murenge barimo abaturage benshi batazi kaburimbo n’abandi bavuga ko batinya kugenda kubera uyu muhanda mubi.

Havugimana Fabien yavuze ko ikibazo cy’umuhanda mubi bakimaranye imyaka myinshi, aho ngo nta modoka itwara abagenzi ishobora kwerekezayo kuko hanyerera cyane. Yasabye ubuyobozi kubumva bukabafasha kubona umuhanda mwiza watuma bava mu bwigunge.

Kabasinga Epiphanie w’imyaka 65 we yavuze ko kugira ngo moto igutware ikugeze ku muhanda wa kaburimbo iguca ibihumbi 18 Frw kugenda no kugaruka, akavuga ko ari ibintu bituma batagera ku iterambere.

Ati “Ni ibintu bibangamye cyane, nka njye mbere nkifite imbaraga nibwo najyaga Nyamagabe ariko ubu rwose ntabwo nagerayo, nubwo wanyicaza kuri moto nagerayo narwaye. Iyo noneho imvura yaguye nta muntu ugera inaha rwose ubuyobozi nibutwumve budufashe.’’

Dushimimana Emmanuel we yavuze ko kuva mu isantere ya Mugano ugera ku Karere utari bugaruke umumotari aguca ibihumbi 12 Frw, ariko ngo iyo muri bugarukane arakorohereza akaguca ibihumbi 18 Frw.

Ati “Iyo imvura noneho ijemo bihita bihenda cyane, turasaba ko rero ubuyobozi bwadukorera umuhanda. Iyo nk’umuriro w’amashanyarazi ugiye dushobora kumara iminsi ibiri tutari twabona umutekenisiye kubera gutinya kuza mu muhanda mubi.’’

Dushimimana Jean Damascène, usanzwe ari n’umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Mugano, yavuze ko nawe iyo agiye ku Karere atanga ibihumbi 18 Frw kuri moto kandi ngo iyo imvura iguye ntabwo n’uwo mumotari bamubona.

Ati “Mu minsi ishize hari abashyitsi bo muri LODA twagize baza gusura uyu muhanda kugira ngo barebe ko badufasha kugira ngo ukorwe. Ni ikibazo Akarere kazi kandi gashyizeho umutima ngo gikemuke.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée, yabwiye IGIHE, ko ikibazo cy’uyu muhanda bakizi kandi ko bagiye gutangira kuwukora, asaba abaturage kuba bihanganye ngo kuko bashonje bahishiwe.

Ati “Uriya muhanda twamaze gukora inyigo yawo tuzatangira kuwukora umwaka utaha mukwa karindwi, uzatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha. Tuzabanza mu gice cya mbere dukore Kaduha kugeza Mugano, mu gice cya Kabiri dukomeze n’ahandi.’’

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzaba ufite ingengo y’imari ya miliyari 3 Frw ariko ukazakorwa mu bice bibiri, birimo ikiva Kaduha kugeza ku Murenge wa Mugano, igice cya kabiri ukorwe kugeza mu Murenge wa Mushubi ku buryo abaturage bazajya bawukoresha neza bisanzuye.

Umuhanda ugera mu Murenge wa Mugano warangiritse cyane
Abaturage ba Mugano basabye ko bakorerwa umuhanda
Kabasinga Epiphanie, avuga ko kubera umuhanda mubi atakijya i Nyamagabe mu mujyi
Dushimimana ukora ku Murenge wa Mugano, yavuze ko yishyura ibihumbi 18 Frw kuri moto iyo agiye ku Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .