Amateka y’uru ruganda agaragaza ko rwubatswe mu 1990, muri gahunda y’umushinga wo guteza imbere igice cy’isunzu rya Congo-Nil, mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe.
Mu 2004 rwaguzwe na rwiyemezamirimo warwimuriye mu Murenge wa Tare, muri santare ya Gasarenda.
Uru ruganda rwaje gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amadeni, ariko mu 2017 rwongera kuyifungura, ariko nanone mu ntango za 2018 rwongera gufunga.
Ni uruganda rubabaza abaruturiye kuko bavuga ko bari barwitezeho kubona isoko ry’umusaruro w’ingano.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe, muri Gashyantare 2019, yasabye abayobozi gukora ibishoboka byose uru ruganda rukora.
Muri Kamena uwo mwaka bamwe mu bagize Guverinoma bagiye gukurikirana ikibazo rufite, bahava bijeje abahinzi ko rugiye kongera gukora.
Mu Ukwakira 2023, Meya wa Nyamagabe yari yabwiye itangazamakuru ko uruganda rwagombaga gusubukura imirimo mu kwezi k’Ugushyingo 2023, gusa si ko byagenze.
Abaturiye uru ruganda bavuga ko kudakora kwarwo kwabahejeje mu bukene kandi barufata nk’isoko ryizewe ry’ingano bahinga.
Sibomana Vincent utuye mu Murenge wa Tare, mu Karere ka Nyamagabe yagize ati “Inyungu ndende twari dufite, ni uko twari kongera kubona icyashara cy’ingano nk’abahinzi. Indi nyungu ni uko ibisigazwa by’ingano twabigaburiraga amatungo yacu none ibyo byose twarabihombye, ubu n’ingano tweza batugurira ku yo babonye, biratubangamira.’’
Ni agahinda asangiye na Ntawurikura Michel uvuga ko igihe uru ruganda rwakongera gukora, bizeye ko babonamo akazi.
Ati “Biratubabaza nk’urubyiruko rwa hano, kuko ingano zirera bakazijyana i Rusizi, za Kigali n’ahandi. Ubu iyo ruba rukora tuba dufite akazi dukoramo, yenda n’ifarini ikagabanya igiciro.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, yatangarije IGIHE ko nyuma y’isesengurwa ryakozwe, byaje kugaragara ko hakenewe abandi bafatanyabikorwa bakwiyunga kuri rwiyemezamirimo ufite uruganda.
Ati “Mu minsi yashize twabonye abashoramari babiri baje gusura, bahura n’urufite. Ubu harebwaga uburyo bw’imikoranire nko kuba baguramo imigabane. Kugeza ubu ntibiragera ku ndunduro itanga igisubizo gikenewe, ariko twizeye ko tuzabigeraho.’’
Amakuru avuga ko haba hari ikibazo cy’imashini z’uruganda zishaje zikeneye gusimbuzwa ngo haze izijyanye n’igihe, Meya Niyomwungeri yayahakanye, avuga ko izirimo zose zakora neza bijyanye n’igihe turimo.
Mu myaka isaga itandatu ishize uru ruganda rudakora, abaturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru barugemuragaho umusaruro wabo, ntibahwema kuvuga byashyize mu gihombo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ingano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!