Byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ubwo imiryango 15 yo mu Murenge wa Cyanika igizwe n’abahinzi ba kawa yorozwaga inka hagamijwe kuyiteza imbere.
Bamwe mu bahawe inka bavuga ko zigiye kubabindurira ubuzima kuko bazabona ifumbire yo guhingisha n’amata yo kunywa ndetse n’amafaranga.
Hegenimana Marcel ati “Iyi nka mumpaye ngiye kuyifata neza kugira ngo izagire icyo imarira mu buzima. Ngiye kubona ifumbire umusaruro mu byo mpinga wiyongere ndetse n’abana babone amata yo kunywa bace ukubiri n’igwingira.”
Nkurunziza Benjamin uhagarariye umushinga Celecta Coffe Fund mu Rwanda waboroje izo nka yavuze ko inka bahawe zikomoka ku mafaranga bizigamye ku musaruro wa kawa.
Ati “Kuri buri kawa bacuruza hari amafaranga bafata bakayashyira mu kigega. Intego y’icyo kigega ni uguteza imbere imibereho y’abahinzi ba kawa no kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga. Intego ni ukugira ngo haboneke ifumbire y’imborera bityo byongere umusaruro wa kawa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye gufata neza inka bahawe zikababyarira umusaruro. Yabasabye kugira umuco wo kororera mu biraro kuko ari byo bituma inka itanga umusaruro.
Yasobanuye ko kera abantu bari bafite amasambu manini yo kuragiraho kandi inka bororaga zari iza gakondo zidapfa gufatwa n’uburwayi nk’uko bigendekera iz’ubu za kijyambere.
Ati “Ubwoko bw’inka twororaga icyo gihe zari iza gakondo zigifite ubudahangarwa. Izi nka rero zivanze dukunda kuvuga ngo ni inzungu n’inyarwanda, iyo zivanze ziba zitakaje ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara.”
Yavuze ko ikindi gituma zitahurwa ku gasozi ari uko ari ukurinda amakimbirane aturuka mu konesha imyaka y’abandi kandi bigira ingaruka nziza mu kurinda ibidukikije kuko izo nka iyo zijyanywe ku gasozi zangiza ibiti n’ibyatsi biri aho zinyura.
Yababwiye ko inka yororewe mu kiraro ibaho neza igatanga umusaruro w’ifumbire ihagije n’amata meza.
Yasabye inzego zishinzwe ubuhunzi n’ubworozi kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira ibyiza byo kororera mu biraro, aho kwihutira kubabwira ko bazahanwa nibahura inka ku gasozi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!