Iyo utembereye mu isoko rya Ryarubondo uvuye i Nyamagabe, utangazwa no gusanga atari kure cyane y’umuhanda wa kaburimbo uva Nyamagabe ujya i Rusizi.
Mu kujyayo unyura ahazwi nka The Mata, ukahasanga insinga z’amashanyarazi zahageze mu myaka ya 1980, zerekeza mu Gasarenda zikomeza ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi, maze ukinjira mu icurabundi ubwo.
Ni nacyo cyatumye abahatuye batiyumvisha ukuntu batinze kugerwaho n’amashanyarazi kuko babonaga isoko yayo basa n’abayituriye, ibintu byakomeje kubasubiza inyuma mu majyambere.
Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko batiyumvisha uko bataragerwaho n’amashanyarazi, kandi bari bayitezeho byinshi.
Umwe muri bo ati “Iyi santere ya Ryarubondo na hariya hose wamanutse uza haba i Nyamigina, i Buhoro ku mashuri na hariya ku kagari, abantu baho baba biganyira kuhatura n’ugize agafaranga ahita ajya mu Mujyi wa Nyamagabe cyangwa mu Gasarenda kandi byose biterwa no kutagira amashanyarazi hano.’’
Umwe mu barezi bo muri GS Gisanze yavuze ko kugeza uyu munsi bakigorwa no kujya gufotoza impapuro z’ibizamini ahandi, bikaniyongeraho ko n’abana bahiga batabasha kwiga ikoranabuhanga mu gihe Isi yose ari ho yerekeje amaso.
Ati “Gukoresha mudasobwa ntibishoboka igihe nta muriro dufite, kandi ubona abana baba bafite inyota yaryo. Igihe umuriro w’amashanyarazi waba uhageze, byaba ari agaciro gakomeye kahageze.’’
Kugeza uyu munsi, abatuye muri ibi bice bavuga ko bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abandi bakayigurira, ariko akaba adakemura ibibazo bafite nko gukoresha imashini zisya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko icyatumye aya mashanyarazi asanzwe atinda kubageraho, byatewe n’uko ikarita y’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi muri Nyamagabe yari imeze.
Ati “Akagari ka Buhoro ntabwo kari mu duce twagenewe amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari, yari aturuka ku ngufu zisubira. Ubu rero icyo twakoze ni ukubanza guhindura ubwo buryo bwateganijwe kugira ngo nako kajye ku muyoboro mugari.
“Ubu nako kari mu tugari tuzahabwa mu mushinga wa BADEA, kugira ngo n’ibindi bikorwaremezo bihari bibashe gukora neza.’’
Kugeza ubu mu Kagari ka Buhoro hari kugezwa amazi meza, ndetse n’umuhanda The Mata-Ruramba-Kibeho uhanyura uri gutunganywa ushyirwamo laterite, hari kandi n’isoko ry’amatungo rya Ryarubondo rimaze igihe gito risanwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!