Nyamagabe: Abasaga ibihumbi 119 bivuje indwara ziterwa n’umwanda mu mezi 11 ashize

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Umwanda ukabije no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa ni bimwe mu bikomeje gutuma abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe barwara indwara zituruka ku isuku nke kuko imibare igaragaza ko mu mezi 11 ashize y’umwaka wa 2020 abantu 119.013 bagannye ibitaro bya Kigeme n’ibya Kaduha bari bafite icyo kibazo.

Mu Karere ka Nyamagabe hari imirenge 17; ibitaro bya Kigeme bireberera igera ku munani naho ibya Kaduha bigakurikirana abaturuka mu mirenge icyenda.

Mu gice giherereyemo Ibitaro bya Kigeme, imibare yerekana ko kuva muri Mutarama kugera mu Ugushyingo 2020 abantu 72.781 bivuje indwara zikomoka ku mwanda.

Muri rusange ibi bitaro bireberera abaturage bagera ku 213.837.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimana Ephraim, yabwiye IGIHE ko muri bo abagera ku 24.709 bari barwaye inzoka zo mu nda; abagera ku 17.458 bivuje indwara z’uruhu, naho 13.730 bivuza amenyo mu gihe 6.884 babigannye barwaye impiswi.

Mu gice giherereyemo Ibitaro bya Kaduha biganwa n’abaturaka mu mirenge icyenda muri 17 igize Akarere ka Nyamagabe, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero bwujuje ibisabwa hagamijwe gukangurira abaturage kugira isuku no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Imibare yerekana ko mu barwayi 86.191 bavuwe n’ibyo bitaro bya Kaduha mu mezi 11 ashize harimo abagera ku 46.232 bari barwaye indwara zituruka ku mwanda.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kaduha, Dr Kabalisa Tharcisse, yavuze ko indwara ziterwa n’umwanda zishobora kwirindwa abantu bimakaje isuku muri byose.

Yagize ati “Hano mu gice cya Kaduha kuva mu kwa mbere uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize twavuye indwara abantu bagera ku 86.191; muri bo abaje bafite indwara zatewe n’umwanda ni 46,232, bikaba bingana na 53%.”

Muri bo hari abagera ku bihumbi 20 bivuje inzoka, abarenga ibihumbi 12 bivuza indwara z’amenyo zatewe n’umwanda; abivuje indwara z’uruhu bagera ku 5.600 n’abari barwaye impiswi basaga 2.000.

Dr Kabalisa ati “Murabona mwese ko dushoboye gukurikiza amabwiriza y’isuku dushobora kwirinda ½ cy’indwara zituma abantu baza kwa muganga. Ingamba ya mbere ni umusarane wujuje ibyangombwa.”

Hagaragajwe ko mu bantu bavuriwe mu midugudu n’Abajyanama b’ubuzima higanjemo abari barwaye malaria n’impiswi kandi ahanini izo ndwara nazo ziterwa no kudakurikiza amabwiriza y’isuku nko gukuraho ibidendezi no kuvana ibihuru hafi y’ingo ndetse no kurya ibiryo byanduye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye n’umuryango wita ku isuku n’isukura, Water Aid, batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa no kugeza amazi meza ahahurira abantu benshi nko ku bigo by’amashuri no ku masoko.

Imiryango 30 yo mu Murenge wa Kaduha itari ifite ubwiherero bwujuje ibyangombwa yafashijwe kububona; hatanzwe kandagirukarabe 36 ku bigo by’amashuri hatangwa n’ibindi bikoresho by’isuku birimo amasabune hamwe n’ibyo abakobwa bifashisha mu gihe bari mu mihango.

Umuyobozi uhagarariye umushinga Water Aid, Rukundo Mutabaruka Gilbert, yavuze ko bafite imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe guhashya indwara ziterwa n’umwanda.

Muri yo harimo guha amabati abatagira ubwiherero, gutanga ibikoresho by’isuku n’isukura no gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bimakaze isuku muri byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yasabye abaturage guharanira kugira isuku muri byose kandi yizeza abafite ubushobozi buke bazafashwa kubona isakaro.
Ati “Mu isibo abantu bagiye hamwe bagaterana bakaganira, na wawundi udafite amikoro yafashwa kugira ngo abone aho yiherera kuko twese turabikenera.”

Mu Karere ka Nyamagabe abadafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa biganjemo abageze mu za bukuru ndetse n’abafite ubukene. Muri bo abafashijwe ku bubona bavuze ko bazabugirira isuku kandi bagiye gukora ibishoboka byose basabwa kugira ngo birinde indwara zituruka ku mwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .