Ni nyuma yaho bari kumwe na bagenzi babo bigana, mu mukoro mu itsinda ry’abana 10, hanyuma bavuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni umukoro ku isomo ry’Ikinyarwanda ku mwandiko witwa “Jenoside ntizongere ukundi.” Ayo magambo yavuzwe ubwo bari bageze ku kibazo kigira kiti “Sobanura ibitera Jenoside, ingaruka zayo n’uko yakumirwa”
Umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 16 yasubije ko "harimo n’ingaruka nziza". Yavuze ko "abantu babaye bake babona aho batura, ubutaka bwariyongereye, igihugu cyaramenyekanye, kandi banatsemba ‘imbéciles’ z’Abatutsi.”
Undi w’umuhungu bari kumwe asubiza icyo kibazo yagize ati "Hari abantu batari kuvuka iyo Jenoside itaba", yageze n’aho avuga ko "hari abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside".
Umwana w’umukobwa wari muri iryo tsinda byamwanze mu nda yihutirwa kubwira umwarimu wabo witwa Ingabire Brigitte ati "Wihanize bariya bana bavuze amagambo mabi."
Ingabire yahise ajya muri rya tsinda kubaza abo bana bose uko bari icumi, bemeza ko bagenzi babo bavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside n’aba bana bombi barabyiyemerera.
Yahise yiyambaza umuyobozi w’ishuri begera aba bana bababaza niba koko byavuzwe basanga ari ukuri, ari nabwo yahise abimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Tare n’inzego z’umutekano, abo bana bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Tare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ati “ Ku wa 20 Gashyantare 2025 muri GS Gisanze, habayeho gukurikirana abana bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside , iperereza rirakomeje ngo harebwe impamvu , hanarebwe niba nta wundi waba warakoze icyaha nk’icyo.”
Meya Niyomwungeri yakomeje avuga ko bahise bafata gahunda yo gukora ubukangurambaga bwihariye bajya mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe, bagatangayo ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’.
Ati “Twanabitangiye njye na bagenzi banjye dufatanyije, dufite gahunda y’uko mu byumweru bibiri tuba tumaze kuzenguruka mu bigo byose byo mu karere uko ari 166, byaba ibya Leta n’ibyigenga, tukongera kubigisha.”
Yibukije abaturage n’abayobozi ku nzego zose ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ari icyaha gikomeye, bityo ko uzajya akigaragaraho hadakwiye kuzamo inzira zo kunga cyangwa kubizinzika ku buryo ubwo ari bwo bwose.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko ibibazo nk’ibi bishingiye ku ngengabiterezo ya Jenoside biherutse kugaragara bu bindi bigo nka GS Sekera, mu Murenge wa Musebeya, no muri GS Ngororero, mu Murenge wa Tare nanone, ahagaragaye ikibazo cy’ivangura mu bana bo muri iki kigo, bivugwa ko bari banze kwigana n’abana b’impunzi z’Abanye-Congo bahiga.
Akarere ka Nyamagabe kari mu twari mu cyiswe ‘Zone Turquoise’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse gaherutse kubarurwamo abasaga 200 bakoze ibyaha bya Jenoside ariko batabihaniwe bacyihishahisha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!