00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abangavu baturiye inkambi ya Kigeme batewe inda bahawe urufunguzo rw’ubuzima

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 January 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Nyuma yo guterwa inda imburagihe bakabaho mu buzima bushaririye, bamwe mu bangavu batuye mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe bafashijwe kubona urufunguzo rw’ubuzima.

Abo bangavu barimo abagera kuri 30 bigishijwe umwuga wo kudoda imyenda bakoresheje imashini n’abandi 27 bahawe igishoro bakora ubucuruzi buciriritse.

Bafashijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA) ku nkunga ya Guverinoma ya Repubulika ya Korea y’Epfo ibinyujije mu kigo cyayo cyita ku bufatanye mu iterambere (KOICA Rwanda), n’abandi bafatanyabikorwa bakorana mu mishinga itandukanye.

Muhawenimana Clementine wo mu Murenge wa Gasaka yatewe inda imburagihe bituma yiheba ariko nyuma yo guhabwa inyigisho no gukora umushinga no guhabwa igishoro, yishimira ko yabonye urufunguzo rw’ubuzima.

Ati “Ncuruza imboga kandi inyungu iraboneka kuko baduhuguye batwigisha gukora imishinga. Bampaye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 150 ku buryo ubu mbasha kubona ibyo nkeneye n’umwana wanjye akabaho neza. Ejo hazaza ni heza kuko nafashe umwanzuro wo gukora nshyizeho umwete.”

Uwimaniduhaye Pascaline we avuga ko yize kudoda imyenda n’imashini kandi abyitezeho kuzamuteza imbere kuko akimara guterwa inda yahise ava mu ishuri.

Ati “Ubu maze kumenya kudoda imyenda itandukanye kandi ni umushinga mbona uzanteza imbere. Nari narihebye ariko bamaze kudushyira hamwe no kutugira inama numvise ngaruye icyizere niyemeza kwita ku mwana wanjye no guharanira kubaho mu buzima bwiza.”

Abo bangavu icyo bahurizaho ni uko gutwita imburagihe babikuyemo isomo ryo kwirinda ibishuko bibashora mu busambanyi kandi bazajya bigisha barumuna babo kugendera kure abashaka kubasambanya.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, Kwabena Asante-Ntiamoah, yavuze ko guteza imbere igihugu mu buryo burambye ari ugushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko, bityo ko bafite gahunda yo gukomeza gutera inkunga n’abandi basaga miliyoni imwe mu Rwanda.

Ati “Iyo ushaka ko igihugu gitera imbere mu buryo burambye ushyira imbaraga mu kwita ku bana bakiri bato kugira ngo bazakure bafite ubuzima bwiza n’imbaraga babashe kubaka igihugu. Ibi bikorwa tuzabikomeza kuko dufite intego yo gufasha abangavu barenga miliyoni mu Rwanda.”

Hagamijwe gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu, UNFPA, yashyizeho na gahunda yo gushinga ‘Clubs’ mu bigo by’amashuri zigamije kwigisha ubuzima bw’imyororokere abari kubyiruka no kwirinda ibishuko bibashora mu busambanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko uwo mushinga ufasha urubyiruko kuko usibye kubafasha kwiteza imbere, ubatoza no kwitinyuka ndetse no kubarinda ibishuko bibajyana mu ngeso mbi.

Ati “Uyu mushinga uzazamura imyumvire y’urubyiruko kandi ahazaza h’u Rwanda hashingiye ku rubyiruko rufite ubushobozi. Kuba rero abana bacu bazamuka bafite imyumvire myiza birinda inda zitateganyijwe birinda gukozanya isoni kuko umwe yagiye mu mihango, bizatuma biga neza bazigirire akamaro bakagirire n’igihugu.”

Yavuze kandi ko uwo mushinga ugira n’uruhare mu gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza.

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka ushize w’amashuri abangavu 59 batewe inda imburagihe bibaviramo guta ishuri, ariko abarenga 30 bamaze gufashwa kurisubiramo.

Abangavu bagaragaje bimwe mu bikorwa bakora nyuma yo kwigishwa
Abangavu bagera kuri 30 baturiye inkambi ya Kigeme batwise imburagihe bigishijwe kudodesha imashini
Abangavu batozwa gukora ibikorwa bitandukanye bibafasha kuzakurana ubushobozi bwo kwibeshaho badateze amaboko
Hagamijwe gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu, UNFPA, yashyizeho na gahunda yo gushinga ‘Clubs’ mu bigo by’amashuri zigamije kwigisha abari kubyiruka ubuzima bw’imyororokere no kwirinda ibishuko bibashora mu bus
Hagamijwe gukumira inda z’imburagihe ziterwa abangavu, UNFPA, yashyizeho na gahunda yo gushinga ‘Clubs’ mu bigo by’amashuri zigamije kwigisha abari kubyiruka ubuzima bw’imyororokere no kwirinda ibishuko bibashora mu bus
Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda, KWABENA Asante-Ntiamoah (hagati) ari kumwe n’abandi bayobozi basuye ibikorwa bikorwa n’abakobwa batewe inda imburagihe mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .