00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Abana bagwingiye bagabanutseho 18% mu myaka itanu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 10:41
Yasuwe :

Kugabana abana bafite imirire mibi kw’abayobozi, kubabagira isungura, guhana abijanditse mu bikorwa byo kubangamira gahunda zashyiriweho umwana byatumye imirire mibi igabanukaho 18%.

Nyuma y’imyaka itanu u Rwanda rufashe gahunda y’umwihariko yo kurwanya imirire mibi mu turere iki kibazo cyagaragayemo kurusha utundi, Akarere ka Nyamagabe kagabanyije igwingira mu bana ku kigero cya 18%.

Bavuye ku kigero cya 51.8% mu 2015 bagera kuri 36% mu 2020. Mu 2015 babaruraga abana 400 bari bafite imirire mibi, umubare wagabanyijwe ukagera ku bana 36 mu 2022 nk’uko byagaragajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022.

Ni mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC byo kuzenguruka uturere twagaragayemo iri gwingira n’imirire mibi mu kureba aho imirimo yo kubirwanya igeze.

Bigamije kandi kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana SPRP igeze na cyane ko iri ku musozo.

Ngo ni urugendo rutari rworoshye kuko hifashishijwe ingamba zitandukanye binyuze muri gahunda za Leta zirimo amarerero y’abana, kubaka uturima tw’igikoni, gufatanya n’urubyiruko, kwifashisha abajyanama b’ubuzima ndetse n’igikoni cy’umudugudu.

Abo mu nzego z’umutekano nabo bashyizeho akabo mu gutahura amanyanga yose yashoboraga gutuma umwana atagezwaho ibyo yagenewe.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, avuga ko babanje kwigisha abaturage ku buryo uwagombaga kunyuranya n’amabwiriza yagombaga kubihanirwa.

Ati “Byarashobokaga ko izo gahunda ziza ariko ntizikoreshwe icyo zagenewe. Ndabyibuka ko hari bimwe mu byabayeho aho twafashe uwagurishaga amata agenewe abana, yaciwe agera ku bihumbi 500 bitewe n’uko twasanze ayacuruza.”

Ni gahunda zafashije aba bana kugarura ubuyanja na cyane ko bamwe mu babyeyi babo batari bafite n’amikoro yo kubagaburira indyo yuzuye nk’uko Mutuyimana Clementine urerera mu Irerero rya Mbazi abihamya.

Avuga ko atari asobanukiwe n’uburyo yakwita ku mwana we ari byo byatumye azana umwana we mu irerero kugira ngo ahungukire ubumenyi.

Ati “Nahuye n’ingorane zo kuba mfite ibyo kurya ariko simenye uko bategura indyo yuzuye. Naganye ECD Mbazi yo mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe nigishwa uko bayategura ubu nanjye ngiye kuzabyigisha abandi.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka karere Twagiramungu Venuste Gentil avuga ko “n’ubwo dutegura indyo yuzuye tukayiha aba bana binyuze muri aya marerero, tubigisha no kugira ngo nabo babisobanukirwe bahindure imyumvire nabo bajye babyikorera.”

Ku bijyanye n’uko inkunga ya Banki y’Isi iri kugana ku musozo kandi imihigo itareswa ijana ku ijana, Uwamariya avuga ko ibikorwaremezo byubatswe ndetse n’imbyumvire abaturage bagezeho bizafasha kutagabanya uyu muvuduko kabone n’ubwo iyi nkunga yarangira.

Abayobozi n’abikorera bagabagabanye abana bari bafite imirire mibi

Kamwe mu dushya twafashije abo muri Nyamagabe ni uko abayobozi bagabagabanye abana bari bafite imirire buri wese ahabwa inshingano zo kwita ku mwana yahawe mpaka avuye mu muhondo, icyiswe “parrainage’

Bahisemo ibi kubera ko uwagaragaragaho imirire mibi yagombaga kujyanwa kwa muganga, gusa ngo babonye ko byari biri gutwara igihe kirekire bahitamo kubagabagabana kugira ngo umugabane ugabanuke.

Ni gahunda yatanze umusaruro kuko abari bishingiye abo bana bari bafite ubushobozi buhagije binafasha na Leta kwita kubandi kugira ngo batazagera mu muhondo.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Ngara muri aka Karere nawe wishingiye umwana, Kampirwa José avuga ko uwari wahawe umwana yagombaga kumwitaho ku buryo bwose bushoboka mpaka akize imirire mibi.

Ati “Unamwigisha ko kuba yaragize imirire mibi nta gikuba cyacitse. Bivuze ngo uramufasha mu buryo bwo kwigisha ababyeyi ariko nibiba na ngombwa nawe wikore ku mufuka mu kumushakira icyabuze.”

“Iyo avuye mu mirire mibi urakomeza ukamufasha ukamwitaho ku buryo atazongera kugira aho ahurira n’iki kibazo.” Nicyo cyadufashije kugira ngo imirire mibi icike.”

Umubyeyi wafashirijwe umwana binyuze muri iyi gahunda y’ubwishingizi Dusabeyezu Felicité yemeza ko yari yaramaze kwiyakira ko umwana we atazakira ariko Kampirwa ngo yaramufashije umwana yigobotora imirire mibi.

Ati “Yabonye umwana akomeje kuremba aramwiyegereza mu gihe cy’ukwezi namaze ku bitaro, yanguriraga udusungura (utunyamaswa turibwa) akatumubagira akangurira imbuto nkamuha ndetse ubu nahise norora izindi sungura kugira ngo ikibazo gicike burundu.”

Si Kampirwa gusa kuko n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Ngara Uwizeye Jeane nawe yafashe umwana wari ufite imirire mibi, agahamya ko iyi gahunda nayo yafashije cyane kugira ngo akarere kabe kabara imibare gafite uyu munsi.

Ati “Umwana wafataga wamufataga nk’uwawe kuko iyo yakomezaga kugira imirire mibi umufite cyabaga ari igisebo kuri wowe. Njye uwanjye nagombaga kureba buri kimwe cyose kigora umubyeyi we kugira ngo ngikemure.”

“Niba ari indagara nkazibaha, niba ari indyo yuzuye batazi gutegura nkabibigisha, nkamugaburira ndi kumwe n’umubyeyi we, none kubw’amahirwe umwana amaze kuva mu mirire mibi.”

Byageze n’aho n’abo mu bikorera bagerageza gushyiraho akabo kuko cyari ikibazo cyugarije abo mu Karere kose.

Meya Uwamariya ati “Cyari ikibazo giteye inkeke aho abana ibihumbi bari mu mirire mibi ihutiyeho. Nyuma yo kubona ko ibintu byadogereye akarere kishatsemo ibisubizo byose bishoboka twabonye ko bidahagije dutekereza uko uwo mwana yagira umuba hafi.”

Asobanura ko imirire mibi ku mwana ubusanzwe iterwa n’ibintu byinshi birimo n’amakimbirane ababyeyi bagirana binyuze mu kutumvikana ibi byose ngo byaje gukemurwa n’iyi gahunda ya ‘parrainage’ kuko umwishingizi yigerera mu muryango w’uwo yishingira.

Ati “Uwo umuhagarariye ajya mu muryango agasesengura, noneho agatanga icyakorwa bigendanye n’uko yayisanze.”

“Icyo gihe n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’akarere bari barimo. Umuyobozi wari uwa PSF we yafashe abana barindwi bo mu mirenge ibiri abaha amafunguro abitaho ndetse aha n’ababyeyi babo akazi. Ni gahunda yadufashije cyane”

Icyakora uyu Muyobozi avuga ko kubera imibare yagabanutse ubu iyi gahunda bayisigiye ababa hafi y’imiryango y’aba bana barimo inshuti z’umuryango, abajyanama b’ubuzima n’abandi.

Abayobozi bo muri aka Karere bavuga ko gahunda ikomeje ku buryo bafite icyizere ko mu 2024 bazaba bageze ku mibare isabwa ndetse mu 2030 ngo imirire mibi ikazaba yarabaye amateka muri iki gice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .