Umwe mu bagabiwe witwa Ugizimfura Marie Rose, wo mu Murenge wa Musebeya, mu Kagari ka Kagano, Umudugudu wa Busanza, ni umubyeyi w’abana batatu. Yabwiye IGIHE ko asanzwe ari umuhinzi w’imyaka itandukanye, ariko akaba yagorwaga no kubona ifumbire.
Ati “Kubona ifumbire byandushyaga, byagomberaga gutira inka na bwo ku muntu w’inshuti ikaza mu rugo iwacu ikaribata ibyatsi nko mu gihe cy’ukwezi, kugira ngo tubone ifumbire yo guhingisha, tukongera tukayisubiza.”
Ugizimfura, yakomeje avuga ko ubu yafashe ingamba zo kongera umusaruro w’ibirayi byera cyane muri uwo murenge, akaba yatanze isezerano ko mu mwaka utaha azaba agaragaza impinduka zikomeye ziturutse kuri iyi nka yahawe.
Bangugirake Donatille wo mu Mudugudu wa Bugarama, Akagari ka Rugano, yavuze ko yishimiye iyi ntambwe atejwe yo kongera korora, avuga ko ubusanzwe yari umuhinzi ariko yagorwaga no kubona ifumbire ihagije, ariko ubu agahamya ko ibyo bigeze ku iherezo.
Avuga ko gukorera urugo uri umugore bigira imvune, ariko kubera ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwahaye umugore ijambo, bituma aho yerekeje amaboko hose yumvwa na we akabasha kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée, yavuze ko igihugu cyashyize imbere guha urubuga umugore mu nzego zose z’ubuzima, kugira ngo na we atange umusanzu we kuko ashoboye.
Ati “Ubuyobozi bw’akarere dukomeje gushyira imbaraga mu mukoro dufite wo korohereza abagore mu bikorwa bibyara inyungu no gukangurira abagore guhinga kijyambere no kongera udushya mu buhinzi, no mu gusaba no guhabwa serivisi z’imari kugira ngo bakomeze kwiteza imbere n’ibindi.”
Depite Mukabunani Christine, wari umushyitsi mukuru, yakanguriye imiryango kurushaho kumva neza akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu gukomeza gutera imbere no kubaka umuryango utekanye, birinda icyawutandukanya icyo ari cyo cyose.
Ati “Hari imvugo zivuga ko ngo hari imiryango igira za karande zo gutandukana, ukumva bavuga ngo uriya aturuka mu muryango ababyeyi be batabanaga n’ubundi, na we ntibizakunda. Izo karande tuzice, tugerageze kurema imiryango myiza kandi iramba.”
Yakomeje asaba abaturage n’abayobozi kumenya imiryango itabanye neza, bakayiha ubufasha bukomatanyije, mu mitekerereze no mu bukungu kugira ngo ive ibuzumu ijye ibuntu, ari na ko barandura ihohoterwa n’ibindi bibazo bidindiza umuryango birimo n’ubukene, agaragaza ko bizanyura mu kubaha ubushobozi butandukanye burimo kubaha inka ngo zibateze imbere mu mata n’ifumbire.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwaga ku nshuro ya 53 ku Isi ndetse no ku nshuro ya 50 mu Rwanda, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore ni uw’agaciro.’






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!