Iryo soko ryubatswe mu Murenge wa Gasaka mu mushinga ugamije guteza imbere Akarere ka Nyamagabe mu bijyanye n’ibikorwa remezo.
Rigizwe n’inyubako eshatu zigerekeranye harimo ibice bitandukanye byagenewe ubucuruzi nk’ahacururizwa imyenda, inkweto, ibiribwa n’ibindi; rifite imiryango 74 n’ibibanza 330.
Mu bihe bishize mu Karere ka Nyamagabe nta soko rya kijyambere bagiraga ku buryo abacuruzi bakoreraga ahantu hadasobanutse bakabangamirwa n’imvura ndetse n’ivumbi mu gihe cy’izuba.
Nzeyimana Jean Pierre ati “Iri soko ryaje turikeneye, mbere twakoreraga ahantu habi hadasakaye neza ku buryo mu mvura habaga hari ibyondo ariko ubu dukorera ahantu hameze neza ku buryo n’ibicuruzwa byacu bidashobora kwangirika.”
Cyusa Annonciata we avuga ko icyo yishimira ari uko basigaye bakorera ahantu hari umutekano ku buryo nta mujura wabiba.
Ati “Hano ni heza kandi hari umutekano, nta mujura watwibira ibicuruzwa. Turaryama tugasinzira kuko tuba twizeye ko twabisize ahantu heza hatekanye.”
Basaba kugabanyirizwa ibiciro by’ubukode
Bamwe mu bacururiza muri iryo soko bavuga ko muri iki gihe babangamiwe n’amafaranga menshi y’ubukode batanga kuko atajyanye n’uko bacuruza.
Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kureba uko ibiciro byagabanywa bakajya bishyura badahenzwe.
Habimana Ethienne ati “Mbere aho nakoreraga nishyuraga 1800 Frw none ubu banyishyuza ibihumbi 15 Frw. Urebye uko ubucuruzi buri kugenda muri iki gihe nta bakiliya bahari kuko no kubona ayo kwishyura ubukode n’imisoro biragoye. Wenda bagabanya tukajya twishyura ibihumbi 10 Frw.”
Bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bahombye bahagarika ubucuruzi kubera kubura amafaranga y’ubukode.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko isoko rya kijyambere ryubatswe hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo no gufasha abacuruzi kwagura ibyo bakora.
Yavuze ko ku kibazo kijyanye n’ibiciro bihanitse by’ubukode bazakiganiraho n’inzego bireba kugira ngo gishakirwe igisubizo.
Yagize ati “Twakoze inama nk’eshatu mbere y’uko abaturage binjira muri ririya soko kandi komite z’abacuruzi n’iza ba nyir’isoko byose twari twabyumvikanyeho (ibiciro), ntabwo bitangaje ko niba bikomeje kugaragara ko igiciro kiri hejuru twakongera tukaganira nabo tukareba ko byakongera kuvugururwa.”
Mu kubaka iryo soko Akarere ka Nyamagabe kashyizemo miliyoni 100 Frw, andi atangwa n’abandi banyamigabane.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!