00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: 16% y’abagana amavuriro, ni abarwaye indwara zikomoka ku mwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 November 2024 saa 01:45
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe basabwe gukomeza ibikorwa byo guharanira kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko ari bwo rufunguzo ruzabageza ku gukumira indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda, nyuma y’uko bigaragaye ko 16% y’abagana amavuriro ari ababa bafite indwara ziterwa n’umwanda.

Byagarutsweho ku wa 19 Ugushyingo 2024, mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umusarane wabereye mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Nyabivumu.

Nk’uko bigaragara mu ntego z’iterambere rirambye (SDGs), Isi yose ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umwanda, by’umwihariko ikibazo cyo kutagira ubwiherero kuri bamwe.

Ingingo ya gatandatu ya SDGs, ivuga ko abatuye Isi bakwiye kuba bafite ubwiherero butekanya mu mwaka wa 2030, urugendo rusa nk’urukirimo ibihato.

Abarenga miliyari eshatu na miliyoni 500 nta suku inoze bafite, ndetse abarenga miliyoni 400 muri bo barakiherera ku gasozi nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, Dr. Nzabonimana Ephraim, yavuze ko muri Nyamagabe, indwara z’umwanda ziza imbere.

Ati "Inzoka zo mu nda ni indwara ya kabiri yibasira abatuye i Nyamagabe. Mbere ya COVID-19, byibura 28% y’abivuzaga babaga barwaye inzoka n’impiswi. Nyamara mu gihe cy’icyorezo cya COVID, abantu bakangurirwa cyane gukaraba intoki, biraganuka bigera kuri 16%, ibishimangira ko isuku ari ingenzi mu gukumira indwara.’’

Umukozi wo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku, Maniraruta Gemma, yagaragaje uburyo umwanda ukenesha imiryango myinshi n’igihugu, asaba abaturarwanda kwita ku isuku cyane.

Ati "Hari icyo twita igiciro cy’isuku. Ayi ni ya mafaranga dutakaza twivuza twarwaye. Birababaje kuba tudatekereza kubaka ubwiherero muri metero 100 kugira ngo butazatunukira, cyangwa ugasanga umwana arakuramo ishati y’ishuri ngo abone uko ajya mu bwiherero ataza kuvamo anuka.’’

Maniraruta yagaragaje ko kimwe mu bintu bireberwaho ko igihugu cyateye imbere harimo isuku y’ubwiherero bwujuje ibisabwa, asaba abaturage gukuza uwo muco mwiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yashimangiye agaciro k’isuku ishingiye ku bwiherero bwujuje ibisabwa, kuko bigabanya ikiguzi cy’ubuvuzi.

Yibukije abantu ko bakwiye kongera kumva neza izina ‘ubwiherero’, ntibakomeze kwiherera ahadakwiye hatanabafasha kwiherera by’ukuri.

Yifashishije insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ’Ubwiherero bwanjye, umutuzo wanjye’.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa n’ibyiza by’isuku kuko byatumye bareka gukomeza gusiragira kwa muganga barwaje abana, ahubwo bakagira ubuzima bwiza bakabona n’umwanya wo kwiteza imbere.

Kuri ubu, mu Karere ka Nyamagabe haracyagaragara icyuho mu bijyanye n’isuku kuko 60% gusa by’abaturage ari bo bavoma hafi y’ingo hatarenga metelo 500.

Ni mu gihe, 98.3 by’ingo z’i Nyamagabe zifite ubwiherero, 75% ari bo bafite ubwiza, 13% bo bakoresha ubusangiwe ndetse na 7% bafite ubutujuje ibisabwa.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abaturage kwirinda kubaka ubwiherero bwo kwikiza
Guverineri Kayitesi, yeretswe bimwe mu bikorwa by'iduka ricuruza ibikoresho by'isuku ryafunguwe i Nyamagabe
Umukozi wo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku, Maniraruta Gemma, Umukozi wo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), ushinzwe ibikorwa by’amazi n’isuku, Maniraruta Gemma, yagaragaje uburyo umwanda ukenesha umuryango n’igihugu
Abaturage bamuritse ibyafasha kugira isuku
Hagaragajwe uko ubwiherero bukwiye kwitabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .