00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Hatangijwe gahunda yo kugenzura uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa muri buri rugo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu mu mudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, batangiye gahunda yo gusura urugo ku rundi harebwa uko abazituyemo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021, nibwo ubu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 harebwa uko ingamba zo kuyirwanya zubahiriza mu ngo zose yubahirizwa muri uyu murenge.

Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n’abajyanama b’ubuzima n’abanyerondo ndetse n’abatwarasibo, abaturage babwiye IGIHE ko babwishimiye kuko buzabafasha kurandura icyorezo cya Covid-19.

Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Kirwa witwa, Murekatete Sauda, yagize ati "Twabikoze kugira ngo turebe uko ingamba zubahirizwa mu ngo kuko tutari tuzi uko abaturage babyitwaramo iyo bari mu miryango yabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda ya II,Jean Damascene Ufiteyezu yavuze ko iki gikorwa kigamije kwirinda ko muri aka gace hazagaragara umuntu n’umwe wandiye covid.

Ati "Twasanze ahandi hose ingamba zo kwirinda covid-19 zubahirizwa, niko guhitamo gutangiza igikorwa cyo kujya mu rugo ku rundi kugira ngo turebe uko izi ngamba zubahirizwa kuko mu miryango hashobora kuba indiri yo gukwirakwiza iki cyorezo mu gihe abantu batakomeza kukirinda uko bikwiriye.”

Yongeyeho ko ibi bizagira uruhare mu gutuma uduce twose tw’igihugu turushaho kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, bityo kikaranduka vuba.

Hatangiye gahunda yo gusura imiryango yo muri Nyakabanda harebwa uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .