00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Batewe impungenge n’ababamburira mu nzira bakanabasaba umubare w’ibanga wa mobile money

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 June 2022 saa 07:25
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n’itsinda ry’abasore babategera mu nzira bakabambura ibyabo ndetse bakanabasaba umubare w’ibanga wo mobile money kugira ngo babikure amafaranga baba bafite kuri telefone zabo.

Bamwe mu batuye ahitwa muri karabaye babwiye IGIHE ko nta munsi ushira hatagize umuturage wibirwa mu nzira n’iryo tsinda ry’abasore.

Bavuga ko abo basore babategera mu nzira batuye mu Mudugudu wa Mucyuranyana mu Kagari ka Munanira kandi nta muntu ujya ubakoraho kubera ko n’abanyerondo babatinya cyane cyane kuko bagendana ibyuma.

Bikoriman Jules yagize ati “Mudukorere ubuvugizi rwose naho ubundi ziriya nsoresore zigiye kutumara uzi ko zitega abantu kumanywa zikambura abantu barebera ntihagire uvuga kubera gutinya ko bamutera icyuma?”

Kayiranga Emmanuel, we avuga ko yatunguwe n’uburyo aba bajura basigaye bambura abantu telefone bakanabasaba umubare w’ibanga wa mobile money we.

Yagize ati “Ejo bundi hari umumotari baherutse gutega baramukubita baramukomeretsa bamufatiraho icyuma bamaze kumwambura telefone bahita bamusaba umubare w’ibanga n’amafaranga yari ariho yose bahita bayabikuza cyo gihe bari banamutwaye ayo bamusanganye mu mufuka.”

Mujawamariya Claudine, avuga ko yatunguwe n’uburyo aba bajura n’abanyerondo babatinya.

Ati “Ikibabaje n’uko n’abanyerondo babatinya biba umuntu bareba ntibagire icyo bavuga, niyo bibye umuntu ntawe ubavuga kuko bahita baza bakamukubita kandi si rimwe cyangwa kabiri bakubitiye abantu mu ruhame.”

Yongeyeho ko ahantu hose banyuze bakora urugomo ntihagire icyo batwarwa mu gihe aho batuye bose hazwi.

Uunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, nawe yabwiye IGIHE ko muri aka gace kitwa karabaye habamo abajura ariko ashimangira ko bagiye kubakurikirana kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Mu minsi yashize mbere ya CHOGM hari abo twafashe benshi tubajyana kwa Kabuga ariko ubu tugiye kongera kubashakisha tubashyikirize inzego zibishinzwe.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko hatagize igikorwa aba basore bategera abantu mu nzira bakabambura bitwaje ibyuma ngo bafatwe bashobora kuzica abantu cyane ko hari benshi bateye ibikomere n’abo bamugaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .