00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyakabanda: Abaturage bibwa barishyuye amafaranga y’umutekano bariye karungu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 January 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge baravuga bariye karungu nyuma y’uko bakomeje kwibwa bapfumuriwe amazu cyangwa bakamburirwa mu nzira, nyamara bigakorwa barishyuye amafaranga y’umutekano.

Ibi babitangaje nyuma y’aho mu ijoro rya tariki ya 20 Mutarama 2022, abajura bapfumuye iduka riherereye mu Mudugudu wa Kokobe mu Kagari ka Munanira II bakibamo ibicuruzwa byari birimo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko batumva impamvu bakomeza kwishyura amafaranga y’umutekano kandi n’ubundi ubujura buri kurushaho kwiyongera mu gace kabo.

Umugore wapfumuriwe iduka yagize ati “Ntihazagire umuntu wongera kuza ambwira iby’amafaranga y’umutekano kuko bahora batwiba kandi dufite abanyerondo, ni gute umuntu aza agapfumura iduka riri ku muhanda neza ntihagire n’umufata?”

Habiyaremye Olivier nawe yavuze ko ibikorwa byo gutegera abantu mu nzira biri kwiyongera.

Ati “Ejo bundi hari umugabo bategeye hariya ku manywa baramunigagura bamuteragura ibyuma, basiga bamwibye ibintu byose yari afite ku buryo ubu arembeye mu bitaro kandi nta muntu bafashe mu bakoze ibyo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’abajura bagaragara muri aka gace kiri kuvugutirwa umuti.

Yagize ati “Turi kubashakisha [abajura n’abagizi ba nabi], inzego z’umutekano ziri gukora iperereza kuko baduhaye amakuru y’abakekwa ko ari abajura, turi gutegura uko twaza kubafata.”

Uyu muyobozi yavuze ko agahinda k’abaturage bibwa kumvikana, ati “Birumvikana iyo umuturage yibwe biramubabaza akumva ko atakwishyura umutekano.”

Yavuze ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose mu guca ibibazo by’ubujura n’ubugizi bwa nabi kugira ngo abaturage bakomeze bizere ubuyobozi muri rusange.

Abatuye Nyakabanda bakomeje gutaka ubujura bupfumura inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .